BREAKING

Imikino

Ihangana rishya nyuma y’ uko Paris FC yinjiye muri Ligue 1 isangamo Paris Saint Germain.

Mu mwaka w’ imikino w’ uyu mwaka 2025-2026 hitezwe ihangana rishya muri shampiyona y’ icyiciro cya mbere mu Bufaransa nyuma y’ uko iyitwa Paris FC izamutse mu cyiciro cya mbere isangamo Paris Saint Germain.

Paris FC yazamutse mu cyiciro cya mbere

Usibye kuba aya makipe yombi abarizwa mu mugi umwe ni n’amakipe kandi afite ibibuga byegeranye cyane aho Parc de Prince ya Paris Saint Germain iri mu ntera nto cyane ugana kuri Stade Sebastien Charlety, Paris FC isanzwe ikiniraho ndetse na Stade Jean Bouin yakiriraho imikino yayo uhereye muri uyu mwaka wa 2025.

Paris FC imaze igihe ikina icyiciro cya kabiri cya shampiyona y’ umipira w’amaguru mu Bufaransa, ikaba yarashinzwe mu 1969, gusa yamaze igihe kinini ibarizwa mu makipe y’abataribigize umwuga mbere y’ uko ihindura ikajya mu zabigize umwuga muri 2015.

Icyiciro n’ ubundi yigeze kubarizwamo mu 1978-1979, iki gihe kandi yanakinnye icyiciro cya mbere muri shampiyona y’ U Bufaransa Ligue 1.

Paris FC yigeze gukina icyiciro cya 1 mu1978-1979

Paris FC ije isanga umujyi wa Paris, benshi mu bijyanye n’ umupira bawufata nk’iwabo Paris Saint Germain cyangwase PSG imaze kuba ubukombe. Ni ikipe yatwaye ibikombe byinshi bya shampiyona y’ icyiciro cya mbere muri iki gihugu, inyurwamo n’ ibihangange nka Messi, Neyamr, Mbappe n’abandi ndetse kuri ubu iri muri ½ cy’ UEFA Champions League aho iherutse gutsinda Arsenal mu mukino ubanza.

Hitezwe ihangana rikomeye hagati ya Paris FC na Paris Saint Germain

Mu gihe Paris FC yo izaba ifatwa nk’ umwana kuri PSG ntihabura n’abavuga ko bitazoroha cyane ko iyi shampiyona no mu busanzwe ari ni imwe muri shampiyona zibamo ihangana rikomeye cyane ku Isi.

Ku makipe  nka Lyon na Marseilles yari asanzwe ari abakeba bakomeye ba PSG, kuri ubu hakaba hiyongereyeho Paris FC.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts