BREAKING

Ubutabera

Igisirikare cy’u Rwanda cyataye muri yombi umusirikare warashe abantu batanu akabahitana

Igisirikare cy’u Rwanda cyataye muri yombi umusirikare witwa Sgt Minani Gervais ukurikiranyweho kurasira mu kabari ko mu Karere ka Nyamasheke abasivile batanu bagapfa.

Ibi byago byabereye mu Kagari ka Rusharara mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2024, nyuma y’aho Sgt Minani ashyamiranye na nyiri akabari, aho uyu musirikare yanyweraga.

Amakuru avuga ko ubwo uyu musirikare yari amaze gufata icyo kunywa, yifuje kwishyura nyiri akabari akoresheje Mobile Money, ariko umucuruzi akabyanga kuko yashakaga kwishyurwa mu ntoki.

Nyuma yo gushyamirana, ngo Sgt Minani yemerewe kujya mu kigo kugira ngo azane amafaranga, agaruka yambaye impuzankano y’igisirikare, afite n’imbunda yarashishije abaturage.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru Bagize bati “Ingabo z’u Rwanda (RDF) zibabajwe n’ibyago byabereye mu kabari ko mu Kagari ka Rusharara, Umurenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, aho Sgt Minani Gervais w’imyaka 39 akekwaho kurasa abantu batanu akabahitana mu rukerera rwo ku wa 13 Ugushyingo 2024. RDF yataye muri yombi ukekwaho icyaha kandi irafata ingamba zikwiye zo kumukurikirana mu nzira z’amategeko.”

RDF yihanganishije imiryango n’inshuti babuze ababo muri ibi bihe by’agahinda.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts