BREAKING

Imyidagaduro

Icyamamare Ruger ategerejwe I Kigali mu gitaramo.

Umuhanzi mpuzamahanga ukomoka muri Nigeria  Ruger ategerejwe I Kigali mu mpera z’ uyu mwaka wa 2024 aho afite igitaramo.

Nk’ uko bitangazwa n’ ubuyobozi bwa Intore Entertainment ari na yo yateguye kino gitaramo, Ruger azaririmba mu gitaramo cyiswe REVV UP Experience kizabera muri BK Arena ku itariki 28 Ukuboza 2024.

Ruger ategerejwe I Kigali

Amazina ye ubusanzwe ni Michael Adebayo Olayinka, yavutse ku itariki 23 Nzeri 1999 muri Nigeria, mu ntara ya Kogi mu gace ka Ijumu akaba yaramamaye ku izina rya Ruger mu muziki.

Uyu musore yatangiye kumenyekana ahereye ku ndirimbo Bounce yakoze bwa mbere ikundwa na benshi ndetse imuhesha gusinya amasezerano n’ inzu ifasha abahanzi ya Jonzing World muri 2021.

Kuva ubwo Ruger yakomeje kwamamara  bikomeye arenga imbibi z’ iwabo muri Nigeria aba icyamamare ku isi yose bitewe n’ indirimbo ze zitandukanye zakunzwe na benshi yaba ize bwite ndetse n’ izo yagiye afatanyamo n’abandi bahanzi.

Umuhanzi Ruger azataramira I Kigali kuwa 28 Ukuboza 2024

Mu ndirimbo zakomeje kumucira inzira twavuga nka Shit yakoranye na Rema, Girlfriend yasohoye muri 2022, Bae Bae yakoranye na Bnxn, Make way, Toma Toma aheruka gusohora afatanyije na Tiwa Savage n’ izindi nyinshi zagiye zituma Ruger yigarurira imitima ya benshi kuva Nigeria, ukazenguruka Isi yose no kugera I Kigali aho ategerejwe n’abatari bake mu minsi ya vuba.

Amazina ye y’ amavuko ni Michael Adebayo Olayinka

Ruger kandi akaba ari ubwa kabiri agiye gutaramira mu Rwanda, ni nyuma n’ ubundi y’ igitaramo yakoreye I Kigali muri Gashyantare 2022 kuri Canal Olympia

Na ho tugarutse na none ku icyo gitaramo cye  cyo mu mpera z’ uyu mwaka , ibijyanye n’amatike yo kucyinjiramo ndetse n’andi makuru bikaba na byo ngo bizatangazwa mu gihe cya vuba nk’ uko binagaragara ku byapa byamamamza kino gitaramo.

Reba indirimbo Girlfriend imwe mu zazamuye izina ry’ uyu musore

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts