BREAKING

AmakuruPolitiki

Ibyemezo by’ Inama y’ Abaminisitiri

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 2 Mata 2026, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro. Iyi nama yafatiwemo ibyemezo bitandukanye bireba ubuzima bw’igihugu, imyiteguro yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, n’amasezerano y’ishoramari.

Imyanzuro yafatiwe muri iyi nama

1. Imyiteguro yo Kwibuka ku nshuro ya 32

Inama y’Abaminisitiri yagejejweho imyiteguro yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyumweru cy’icyunamo giteganyijwe kuva tariki ya 7 kugeza ku ya 13 Mata 2026.
Leta yashishikarije Abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda kwibuka biyubaka, kandi bakomeza guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kugaragara hirya no hino ku isi, bashyize imbere ubumwe n’ubwiyunge.

2. Ubukungu n’Imibereho myiza

Iyi nama yaganiriye ku ngaruka ziterwa n’ibibazo byo mu Burasirazuba bwo Hagati ku bukungu, cyane cyane ku biciro by’ingufu n’ibindi bikoresho by’ibanze. Guverinoma yiyemeje gukomeza ingamba zo gukumira izamuka rikabije ry’ibiciro ku isoko kugira ngo abaturage badahungabana.

Mu rwego rw’uburezi, hasuzumwe amavugurura agezweho n’ibipimo by’imiterere y’uburezi hagamijwe kurushaho kuzamura ireme ryabwo mu Rwanda.

3. Ishoramari n’Amasezerano mashya

Hemejwe amasezerano y’ubufatanye n’ibigo by’ishoramari birimo:

Moja Rwanda Limited: Ku bijyanye n’imikorere ya tombola ku rwego rw’igihugu.

G2P Energy Limited: Ku bijyanye no kubyaza gazi metane (Methane) ingufu z’amashanyarazi.

Teleperformance Rwanda Limited: Ishoramari mu rwego rw’itumanaho.

4. Impinduka mu buyobozi (Appointments)

Inama y’Abaminisitiri yashyize abayobozi bashya mu nzego zitandukanye:
Rwanda Cooperation Initiative (RCI):

Bwana Niwenshuti Richard: Umuyobozi Mukuru.

Madamu Tubane Chance: Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa.

Rwanda Development Board (RDB):

Bwana Nsengiyumva Joseph Cedrick: Chief Corporate Affairs Officer.

Bwana Kayibanda Richard: Chief Licensing Officer.

Urwego rw’Umuvunyi:

Madamu Mbabazi Judith: Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS):

CP Badege Theos: Komiseri Mukuru Wungirije.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC):

Bwana Nkiko Albert: Komiseri.

Ubushinjacyaha Bukuru (NPPA):

Bwana Habimana Donath: Umushinjacyaha wo ku rwego rw’Igihugu.

5. Inama mpuzamahanga zitegerejwe mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe yamenyesheje inama ko u Rwanda ruzakira ibirori bikomeye mu minsi iri mbere:

Africa CEO Forum: Izaba kuva tariki ya 14 kugeza 15 Gicurasi 2026.

Inama Nyafurika ku ngufu za Nucléaire : Inama iziga ku mikoreshereze y’ingufu za nucléaire muri Afurika (tariki 18-21 Gicurasi 2026).

Dr. Nsengiyumva Justin, Minisitiri w’Intebe ni we washyize umukono kuri iri tangazo

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts