Iwacu Muzika Festival, ibitaramo bizenguruka igihugu mu ntara zitandukanye bigiye kongera kuba ku ncuro ya byo ya gatandatu.
Ibi ni ibyatangarijwe mu kiganiro East African Promoters itegura ibi bitaramo yagiranye n’ itangazamakuru kuri uyu wakabiri tariki 17 Kamena 2025 I Rusororo ku Intare Arena, ikanitabirwa n’ abahanzi bazaririmbamo ndetse n’abaterankunga ba Iwacu Muzika Festial y’ uyu mwaka.
Kuri iyi nshuro ibi bitaramo bikazaririmbwamo na Riderman, King James, Nel Ngabo, Ariel Wayz, Kivumbi King, June Kizigenza na Kevin Kade

Ubwo yahabwaga ijambo Riderman yavuze ko ibi bitaramo bizababera umwanya mwiza wo kwizihiza imyaka 20 bamaze mu muziki we na King James.

Na ho ku ruhande rwe, Ariel Wayz uri muri ibi bitaramo ari umukobwa umwe, ahamya ko nubwo yakwifuje ko hitabira n’abandi benshi ariko ko yiteguye kubaserukira neza.

Ati “Ni iby’agaciro kuba ndi hano ndi umukobwa umwe, gusa nubwo umuntu abishima byakabaye byiza tubonye n’abandi ntabe ari njye gusa. Icyakora ku rundi ruhande ibi bitaramo bizamfasha gukomeza kwamamaza album yanjye.”
Kivumbi King we yahamije ko ku bwe yiteguye ibi bitaramo kandi ko afite icyizere cyo kwitwara neza.
Juno Kizigenza uzaba yizihiza imyaka itanu amaze mu muziki yavuze ko ibi bitaramo bizamufasha guhura n’abantu be bo mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Ati “Sinjye uzarota bibaye, hari ahantu henshi tuzataramira nzaba ngeze bwa mbere, bizaba ari ibyishimo gutaramana n’abantu banjye twizihizanya imyaka itanu.”
Kevin Kade wari wajyanye agashya ko kugenda mu modoka yanditseho amazina ye ahabereye ikiganiro n’itangazamakuru, yavuze ko afite ibindi byinshi ateganya kwereka abakunzi be.

Ati “Ubushize ibi bitaramo nabyitabiriye muri Covid-19 turi muri #Gumamurugo bibera kuri televiziyo y’u Rwanda, kuri iyi nshuro rero ngiye guhura n’abantu banjye tuzishimana.”
Kimwe n’abandi bitabiriye ibi bitaramo ku nshuro ye ya mbere, Nel Ngabo nawe yashimiye abamuhisemo, abizeza kuzatanga ibyishimo ku bakunzi be.

Ati “Njye ni iby’agaciro kuba ngiye kuzengurukana n’ibi bitaramo Igihugu cyose, mfite indirimbo nyinshi wasangaga ntaramira muri Kigali cyangwa hafi yaho, ariko iyi nshuro ni ukuzenguruka hose, sinjye uzarota hageze.”
Iwacu Muzika Festival y’ uyu mwaka izabera mu turere dutandatu, bikazatangirira i Musanze ku wa 5 Nyakanga 2025, bikomereze i Gicumbi ku wa 12 Nyakanga 2025, i Nyagatare ku wa 19 Nyakanga 2025, I Ngoma ku wa 26 Nyakanga 2025, ku wa 2 Kanama 2025 bibere i Huye, i Rusizi bihagere ku wa 9 Kanama 2025 mu gihe bizasorezwa mu karere ka Rubavu kuwa 16 Kanama 2025.

Kwinjira aho iibi bitaramo bizagenda bibera hatandukanye ahasanzwe bikazaba ari ubuntu mu gihe muri VIP azaba ari 3,000FRW ku muntu.
Ibi bitaramo bikaba byaratewe inkunga na MTN Rwanda, Bralirwa binyuze muri kinyobwa cya Bralirwa, B-One Gin ndetse n’ Inyange Industries.