BREAKING

AmakuruImibereho Y'AbaturagePolitikiUbukungu

Ibikubiye muri gahunda ya Miliyari 49 Frw Leta yageneye guteza imbere urubyiruko

Minisitiri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi (Miniyouth) yashyizeho gahunda y’imyaka itanu igamije guteza imbere urubyiruko izatwara arenga miliyari 49 Frw, azashorwa mu mishinga itandukanye yo guteza imbere urubyiruko.

 

Ni gahunda yashyizweho mu 2024 igamije kugabanya ubukene n’ubushomeri mu rubyiruko, guteza imbere imibereho myiza, guhanga imirimo ishingiye ku ikoranabuhanga, guteza imbere impano n’ibindi. Biteganyijwe ko izarangira mu 2029.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cyIbarurishamibare (NISR) igaragaza ko ikibazo cy’ubushomeri kikiri ikibazo mu rubyiruko kuko kiri ku gipimo cya 15,4%.

Raporo Miniyouth igaragaza ko iyi gahunda izibanda mu byiciro 10 by’ingenzi birimo kugabanya ubushomeri, gushishikariza urubyiruko kwitabira ubuhinzi, kurwanya indwara n’inda zitateguwe n’ibindi.

Kugabanya ubushomeri

Iyi gahunda izagabanya imibare y’urubyiruko rutagira akazi ruve kuri 20.8% rugere kuri 10.85%, ndetse igabanye umubare w’urubyiruko rutari mu ishuri cyangwa ku murimo, igere ku kigero cya 20.4% ivuye kuri 32.9%.

Byitezwe ko ibi bizagerwaho binyuze mu kongera umubare w’imishinga y’urubyiruko ihabwa inguzanyo ndetse n’amahirwe yo kugera ku imari, guhanga imirimo ibihumbi 200 buri mwaka, no kongera urubyiruko ruhabwa amahugurwa, amasomo ndetse n’imenyerezamwuga ku kigero cya 5% buri mwaka.

Kuzamura imibereho myiza y’urubyiruko

Miniyouth izagabanya ibibazo bitandukanye birimo ibibazo byo mu mutwe, SIDA, n’izindi ndwara. Byitezwe ko iyi gahunda izagabanya ubwandu bwa Virusi itera SIDA mu rubyiruko ikava ku kigero cya 2.4% ikagera kuri 0.6%, inda zitateguwe zikava kuri 5% zikagera 2.5%.

Iyi gahunda kandi izatuma urubyiruko rungana na 29.6% ruri munsi y’umurongo w’ubukene ruwuvamo, hasigaremo urutarenze 20%.

Kuzamura amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro mu rubyiruko

Iyi gahunda izazamura umubare w’urubyiruko rwiga mu mashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro (TVET) ku kigero cya 60% bavuye kuri 43%, ndetse yongere umubare w’abanyeshuri bize TVET babona imirimo ku kigero cya 72% bavuye kuri 62%.

Kuzamura ubumenyi mu ikoranabuhanga

Iyi gahunda ya Miniyouth byitezwe ko izazamura ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu rubyiruko, urufite ubumenyi rukava kuri 13,1% rukagera kuri 63%, ibizatuma hahangwa imirimo mishya ishingiye ku ikoranabuhanga 1500.

Gushishikariza urubyiruko gukora ubuhinzi bugezweho

Iyi gahunda izashikariza urubyiruko gukora ishoramari rishingiye ku buhinzi no gukora ubuhinzi bugezweho, aho byitezwe ko bizazamura urubyiruko rukora ubuhinzi rukava kuri 18.7% rukagera kuri 32%.

Iyi gahunda kandi izahugura urubyiruko 5,250 ku bijyanye no gutera intanga mu buryo bugezweho, urubyiruko ibihumbi 12 ruhugurwe ku buryo bwo korora bugezweho, ndetse ifashe amakoperative y’urubyiruko 150.

Kongera urubyiruko mu myanya y’ubuyobozi no mu nzego zifata ibyemezo

Iyi gahunda izongera umubare w’urubyiruko mu nzego z’ubuyobozi ruve kuri 20% rugere kuri 30%, yongere umubare w’urubyiruko rwitabira youthConnekt ruve kuri 36,892 rugere ku 51,558, ndetse yongere umubare w’abitabira imirimo y’ubukorera bushake iteza imbere igihugu ive kuri miliyoni 1,3 igere kuri 1,6.

Kuzamura impano zishingiye kuri siporo

Iyi gahunda izafasha urubyiruko 250 rufite impano zishingiye kuri siporo kubona amasezerano, ndetse yongere ibikoresho bya siporo birimo ibibuga n’ibindi mu bigo by’urubyiruko ku kigero cya 15%.

Kuzamura urubyiruko mu nzego z’ubukungu

Iyi gahunda izazamura umubare w’urubyiruko mu nzego z’ubukungu zitandukanye zirimo, inganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, serivisi n’ibindi. Izazamura urubyiruko rukora mu bijyanye n’inganda ku kigero cya 6.8% ruvuye kuri 5.6%, ndetse na 51% by’urubyiruko rukora mu bijyanye na serivisi, ruvuye kuri 41%.

Kubungabunga ikirere no kurwanya ihohoterwa

Iyi gahunda izagabanya ihohoterwa rikorerwa urubyiruko ku kigero cya 31.2% rivuye ku 10%. Izahugura kandi urubyiruko 4,800 ku bijyanye no kubungabunga ikirere, ndetse ifashe imishinga 228 itangiza ikirere.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts