Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Madamu Louise Mushikiwabo, yatangaje ko yishimiye uburyo ibihugu byinshi binyamuryango byamusabye kongera kwiyamamaza kuri uwo mwanya ndetse bikamwizeza ko bizamushyigikira mu gihe yafata icyemezo cyo guhatanira manda ya gatatu.
Ibi Mushikiwabo yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo 2025, ubwo hasozwaga Inama ya 46 y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize OIF yabereye i Kigali.
Mushikiwabo yavuze ko mu biganiro n’ibihugu binyamuryango, byagaragaje ubushake bwo kongera kumubona akomeza kuyobora OIF, nyuma y’uko imikorere ye imaze imyaka irindwi ishimwa n’ibihugu byinshi.
Yagize ati:
“Nasabwe n’ibihugu byinshi ko nakomeza gukora izi nshingano. Byaranshimishije, byankoze ku mutima. Ariko nababwiye ko ntari nka Abdou Diouf wayoboye manda eshatu. Njye nzabitekerezaho nyuma yo kuganira n’ubuyobozi bw’igihugu cyanjye.”
Yasobanuye kandi ko agomba no kwita ku gihe nyirizina cyagenwe co kutanga kandidatire ku bifuza kuyobora uwo miryango, ni ukuvuga amezi atandatu mbere y’amatora.
Azabanza kugisha inama u Rwanda
Nk’uko amategeko abiteganya, OIF yakira abakandida binyuze mu bihugu binyamuryango. Mushikiwabo yavuze ko mbere yo gutanga igisubizo ku busabe bw’ibihugu, azabanza kugisha inama abayobozi b’u Rwanda bamwohereje.
Yanongeraho ko na gahunda y’imyaka ntarengwa yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru mu Rwanda izarebwaho kuko ayegereje, dore ko yavutse mu 1961.
Yagize ati:
“Nzabanza kuganira n’abayobozi b’igihugu cyanjye, kuko ari bo banyohereje kandi ari bo bemeza kandidatire. Hari n’amategeko y’igihugu agena imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, nabyo ngomba kubyitaho.
Louise Mushikiwabo yatowe bwa mbere ku buyobozi bwa OIF mu 2019, ahabwa manda ya kabiri mu Ugushyingo 2022 mu nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma yabereye i Djerba muri Tunisie.
Manda ye ya kabiri izarangira mu mpera za 2025, bivuze ko igihe cyo gufata icyemezo ku miyoborere ye ikurikira cyegereje.
Kugeza ubu, Abdou Diouf wo muri Sénégal ni we umaze igihe kirekire ayobora OIF, aho yayoboye manda eshatu kuva 2003 kugeza 2014.









