Urwego Ngenzuramikorere mu Rwanda, RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse ku buryo bugaragara, mu gihe impinduka ku isoko mpuzamahanga zikomeje kugira ingaruka ku bihugu byinshi birimo n’u Rwanda.
Litiro ya lisansi yashyizwe kuri 2303 Frw, yiyongereyeho 314 Frw, mu gihe mazutu igeze kuri 2205 Frw, yiyongereyeho 257 Frw. Ibi biciro bishya byatangiye gukurikizwa guhera ku wa 4 Mata 2026 saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, bisimbura ibyari byashyizweho ku wa 4 Werurwe 2026.
RURA yasabye Abaturarwanda guteganya neza ingendo zabo, gukoresha cyane ubwikorezi rusange no kugabanya ingendo zitari ngombwa, mu rwego rwo kugabanya ikoreshwa rya peteroli rikomeje guhenda.
Izi mpinduka zanagize ingaruka no ku bwikorezi rusange, aho igiciro fatizo cy’ingendo cyavuguruwe. Mu Mujyi wa Kigali, umugenzi azajya yishyura 59,28 Frw kuri kilometero, mu gihe mu ntara azajya yishyura 41,58 Frw kuri kilometero. Ibi bizatangira kubahirizwa ku wa 6 Mata 2026.
Ku rwego mpuzamahanga, izamuka ry’ibiciro rifitanye isano n’umutekano mucye mu Burasirazuba bwo Hagati, cyane cyane intambara ihuza Amerika, Israel na Iran, imaze igihe igira ingaruka ku bucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli. Iyi ntambara yanagize ingaruka zikomeye ku Umuhora wa Hormuz, unyuramo hafi 20% by’ibikomoka kuri peteroli ku Isi, aho ibikorwa byo kuwugenzura no kuwufunga byatumye ibiciro bizamuka.
Minisitiri w’Intebe, Justin Nsengiyumva, yatangaje ko izi mpinduka ziri kugira ingaruka ku bukungu bw’u Rwanda, cyane cyane mu buhahirane mpuzamahanga no ku biciro by’ibicuruzwa bitumizwa hanze.
Yavuze ko ibi bishobora gutuma ubukungu bw’Isi bugabanuka mu mikurire, ndetse bikazamura ibiciro ku isoko ryo mu Rwanda, bikagira ingaruka ku mibereho y’Abaturarwanda muri rusange.
RURA yasobanuye ko ibiciro bishya byashyizweho hashingiwe ku izamuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga, ndetse n’ingamba Leta y’u Rwanda iri gufata mu guhangana n’ingaruka z’ibi bibazo bikomeje kwiyongera ku rwego rw’Isi.









