Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Mutarama 2026, ikipe ya APR FC yatsindiye AS Kigali ibitego 3-0 kuri Kigali Pele Stadium mu mukino w’Igikombe cy’Intwari.
Ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium guhera saa cyenda z’amanywa.
Ku munota wa 60 nibwo APR FC yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Hakim Kiwanuka ku mupira yahawe na Ronald Ssekiganda agacenga yinjira mu rubuga rw’amahina kugeza ateye umupira mu izamu . APR FC yakomeje koroherwa n’umukino, yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 65 gitsinzwe na William Togui Mel ahawe umupira na Hakim Kiwanuka.
Hakim Kiwanuka wagize umukino mwiza cyane, ku munota 78 wa yongeye kugira uruhare mu gitego cya gatatu cyatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco, ubwo yacengaga agaha umupira William Togui nawe wawuhaye Niyigena Clement mu rubuga rw’amahina maze nawe agahita asiga umupira inyuma akoresheje agatsinsino, awuterekeye Ruboneka Jean Bosco wateye ishoti ryiza mu izamu.
Abarimo Djibril Ouattara, Niyibizi Ramadhan na Ngabonziza Pacifique binjiye mu kibuga basimbuye abarimo Dauda Yussif Seif na Ruboneka, bakina iminota yari isigaye ndetse n’inyongera yarangiye APR FC ikiyoboye n’ibitego 3-0 inegukanye intsinzi.
APR yahise igera ku mukino wa nyuma uzakinwa ku Cyumweru tariki 1 Gashyantare 2026, umunsi nyirizina u Rwanda ruzirakaho Intwari z’Igihugu aho izakina n’ikipe izakomeza hagati ya Rayon Sports na Police FC bakina umukino wa 1/2 kuri uyu wa Kane, saa cyenda zuzuye kuri Kigali Pele Stadium.









