
Iri rushanwa zizenguruka igihugu ku magare, uyu mwaka rizakinwa n’amakipe 17 nyuma y’uko Madar Cycling Team yo muri Algeria ititabiriye.
Ku masangano y’imihanda yo kuri Kigali Convention Centre ni ho habereye ibirori byo gutangiza Tour du Rwanda 2026 ibaye nyuma y’amezi atanu gusa u Rwanda rwakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare, aho rwabaye igihugu cya mbere cyo ku Mugabane wa Afurika kibigezeho.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yavuze ko ari ibyishimo kuba Tour du Rwanda igarutse nyuma y’amezi make habaye Shampiyona y’Isi, ashimangira ko “byari ibyishimo bihambaye tugiye gukomereza noneho muri Tour yacu dukunda.”
Yongeyeho ati “Twize byinshi kandi tugiye no kubikoresha muri iyi Tour. Mwese uko muri hano n’Abanyarwanda tuzahura hose mu gihugu mushonje muhishiwe. Twese tuzabe turi ku muhanda, tugenda mu mutuzo ariko twerekana bya byishimo byacu bituranga, dukomeze dutsinde.”

Minisitiri Rwego yifurije amahirwe abakinnyi 14 b’Abanyarwanda bazakina iri rushanwa n’abandi bose bazaba bahataniye umwambaro w’umuhondo mu irushanwa ry’uyu mwaka.
Ati “Team Rwanda n’Abanyarwanda bose bari mu irushanwa tubifurije amahirwe ariko n’abandi bakinnyi bitabiriye Tour du Rwanda ya 2026 tubifurije amahirwe masa, ubutabera no kubahana.”
Ambasaderi Belén Calvo Uyarra, uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, yashimiye u Rwanda rwongeye gutegura irushanwa mpuzamahanga ry’amagare rigahuza abakinnyi bavuye mu bihugu bitandukanye by’Isi.
Ati “Ni iby’agaciro kuba muri iki gihugu kuri uyu munsi hatangizwa Tour du Rwanda ya 2026. Ndatekereza ko uyu mwaka udasanzwe kuko twafatiye ku kuba u Rwanda rwarakiriye neza Shampiyona y’Isi y’Amagare. Mu mezi make ashize hano hari ibyishimo bidasanzwe by’abaturutse hirya no hino ku Isi.”

Ati “Ni iby’agaciro kuba muri iki gihugu kuri uyu munsi hatangizwa Tour du Rwanda ya 2026. Ndatekereza ko uyu mwaka udasanzwe kuko twafatiye ku kuba u Rwanda rwarakiriye neza Shampiyona y’Isi y’Amagare. Mu mezi make ashize hano hari ibyishimo bidasanzwe by’abaturutse hirya no hino ku Isi.”
Yongeyeho ko amarushanwa nk’aya atagaragaza gusa u Rwanda nk’igihugu gishoboye gutegura no kwakira neza abantu.

Yongeyeho ko amarushanwa nk’aya atagaragaza gusa u Rwanda nk’igihugu gishoboye gutegura no kwakira neza abantu, ahubwo ashyira Afurika n’u Rwanda ku ikarita y’umukino w’amagare ku Isi.
Nyuma y’umwanya wahawe aba bayobozi bahawe ikaze na Ndayishimiye Samson uyobora Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), buri kipe izakina Tour du Rwanda 2026 yeretswe abari kuri KCC, abakinnyi bamwe bagahabwa umwanya wo kuvuga intego bafite muri iri rushanwa.

Uyu mwaka, Tour du Rwanda izakinwa n’abakinnyi 84 aho muri 51 muri bo bazaba bayikinnye ku nshuro ya mbere. Muri abo, Abanyafurika ni 45, abakomoka i Burayi ni 28, Amerika ni icyenda naho Aziya na Océanie ni babiri.
Mu gihe aba bakinnyi bose bakomoka mu bihugu 24 bitandukanye, ibihugu bizahagararirwa muri iri rushanwwa ku nshuro ya mbere ni Burkina Faso, Brésil, Costa Rica, Mexique na Turikiya.
Amakipe mashya yitabiriye ni Movistar Academy yo muri Espagne, Istanbul Team yo muri Turikiya, Rembe Rad-Net yo mu Budage, Tshenolo Pro Cycling Team yo muri Afurika y’Epfo, Localiza Meoo-Swift Pro Cycling yo muri Brésil na African Mixed Team igizwe n’abakinnyi bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Agace ka Mbere ka Tour du Rwanda 2026 kazatangira ku Cyumweru Saa 11:00 aho abakinnyi bazahuruka mu Rukomo, mu Karere ka Gicumbi, berekeza i Rwamagana ku ntera y’ibilometero 173,6.










