Mu nteko rusange ya FERWAFA yateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Mutarama 2026, nibwo byemejwe ko Hakizimana Louis yongeye kuyobora komisiyo ishinzwe imisifurire muri iyi manda nshya ya Shema Fabrice.
Tariki 30 Nzeri 2026, nibwo Shema Ngoga Fabrice yatorewe kuyobora FERWAFA ndetse n’abo yatanze yifuza kuzayoborana nabo
Uyu muyobozi akimara gutorwa yifuje ko ibintu byose byahinduka ibitaragendaga neza bikongera kuba bishya ariko agirana ibiganiro n’uwari uhagarariye Komisiyo ishinzwe imisifurire, Hakizimana Louis ahabwa amahirwe yo kugira ibyo akosora mu gihe gito.
Uyu muyobozi yaje kubikosora ndetse muri iyi nteko rusange isanzwe yateranye aza kwemezwa nk’ushinzwe imisifurire kuri iyi ngoma nshya iyobowe na Shema Fabrice.
Hakizimana Louis, mbere yo kwemezwa nka Komiseri ushinzwe imisifurire, yatangaje ko ibintu yabihinduye bikongera kugenda neza ndetse ko nyuma gutorwa azakomeza kubikora neza.
Yagize ati “ Twatangiye amavugurura, kandi murabona ko hari kinini cyahindutse. Turimo kuzamura abana bakiri bato, rero mungiriye ikizere imisifurire izakomeza kugenda neza.”
Hakizimana Louis yakoranye na Munyentwari Alphonse uheruka kuva ku buyobozi bwa FERWAFA ndetse atangirana na Shema Ngoga Fabrice, yari amaze amezi ane ataremezwa nk’ushinzwe imisifurire.









