BREAKING

Imikino

Gorilla FC yatangiye Shampiyona itsinda AS Muhanga 2-0

Ikipe ya Gorilla FC yatangiye neza Shampiyona y’u Rwanda ya 2025/26 nyuma yo gutsinda AS Muhanga ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatanu, tariki ya 12 Nzeri 2025.

Umukino watangiye amakipe yombi yitonze, gusa mu minota 30 hagati hagaragayemo gusatirana ariko abanyezamu bombi babyitwaramo neza. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Gorilla FC yatsinze AS Muhaga 2-0

Mu gice cya kabiri, Gorilla FC yangoreyemo imbaraga, maze ku munota wa 67 Nduwimana Franck atsinda igitego cya mbere n’umutwe nyuma y’umupira wahinduwe na Masudi Naricisse.

Ku munota wa 84, Mudeyi Mussa yatsinze igitego cya kabiri nyuma yo gucenga ba myugariro ba AS Muhanga agasigarana n’umunyezamu.

AS Muhanga yakomeje gushaka uko yishyura mu minota ya nyuma ariko ntiyabigeraho. Umukino warangiye Gorilla FC itsinze 2-0.

Mudeyi Mussa yishimiye igitego yibuka Alain Mukuralinda witabye Imana muri uyu mwaka

Nyuma y’umukino, Umutoza wa Gorilla FC, Kirasa Alain, yavuze ati: “Umukino wagenze neza kuko ibitego bibiri wowe utinjijwe ni ibintu byo gushimira. Uyu mwaka dufite intego yo kuzamura cyane imikinire ikaba myiza kuko twaguze abakinnyi bane gusa, tuzamura n’abana.”

Uko indi mikino ya Shampiyona iteganyijwe:

  • Ku wa Gatandatu, 13 Nzeri 2025
    • Etincelles FC vs Gasogi United [15:00]
    • Bugesera vs Gicumbi [15:00]
    • Mukura vs Musanze [15:00]
    • Police FC vs Rutsiro FC [15:00]
    • Kiyovu Sports vs Rayon Sports [18:00]
  • Ku Cyumweru, 14 Nzeri 2025
    • AS Kigali vs Amagaju [15:00]

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts