BREAKING

Imyidagaduro

France Mpundu yerekeje muri Benin

France Mpundu yerekeje muri Bénin aho azava akomereza muri Sénégal. Ni urugendo yise urw’akazi ariko hari amakuru avuga ko azanaruhuriramo n’umukunzi we, Moctar.

Uyu mukobwa yahagurutse ku Kibuga cy’Indege i Kanombe ku mugoroba wo ku wa 12 Ukuboza 2025. Yavuze ko ari urugendo rw’akazi, ariko hari ababihuje n’uko ngo agiye guhura n’umukunzi we.

Ku mbuga nkoranyambaga kuva ku wa 12 Ukuboza 2025, Moctar ukundana na France, yavugaga ko ari muri Bénin.

France Mpundu ku kibuga cy’ indege yerekeje muri Benin

France Mpundu aherutse muri ‘The secret story’ ikiganiro cya Canal+, aho yabaye uwa kane ndetse ahava yambitswe impeta na Moctar wo muri Niger ari nawe wegukanye iri rushanwa.

Bivugwa Moctar na France Mpundu nyuma yo guhurira muri Bénin bazahita bakomereza urugendo mu bindi bihugu, aho uyu mukobwa azaba akorera ibikorwa bya muzika birimo gukora indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Hari n’amakuru avuga ko France yabonye akazi ko kwamamaza bimwe mu bicuruzwa byo mu bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika aho muri uru rugendo azaba arangizanya amasezerano n’ibigo bazajya bakoran

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts