BREAKING

Imikino

FIFA Series Umukino w’Amavubi na Estonia wimuriwe amasaha

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko imikino yo ku munsi wa nyuma wa FIFA Series 2026 yahinduriwe amasaha, harimo n’uzahuza Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ na Estonia wari utegerejwe na benshi.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 28 Werurwe 2026, aho FERWAFA yasobanuye ko izi mpinduka zishingiye ku korohereza amakipe azitabira iyi mikino mu bijyanye n’ingendo z’indege zizabasubiza mu bihugu byabo.

Umunsi wa nyuma w’iyi mikino uteganyijwe ku wa Mbere, tariki ya 30 Werurwe 2026, kuri Stade Amahoro, aho hazakinwa imikino yo mu Itsinda A.

Umukino uzabanza uzahuza Kenya na Grenada, uteganyijwe saa Kumi (16:00), aho kuba saa Kumi n’Ebyiri (18:00) nk’uko byari byateganyijwe mbere.

Nyuma yawo, hazakurikiraho umukino ukomeye uzahuza u Rwanda na Estonia, wimuriwe saa Moya n’Igice (19:30), uvuye saa Tatu z’ijoro (21:00).

Estonia izahura n’ u Rwanda ku mukino wa nyuma wa FIFA Series

Iyi mikino isoza amatsinda ya FIFA Series 2026 iri kubera i Kigali, aho Amavubi yageze ku mukino wa nyuma w’Itsinda A nyuma yo gutsinda Grenada ibitego 4-0, mu gihe Estonia yo yasezereye Kenya kuri penaliti 5-4 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mukino wabanje.

Ihindurwa ry’amasaha ryitezweho korohereza amakipe mu bijyanye n’ingendo, cyane cyane ko iri rushanwa rihuza ibihugu bitandukanye byo ku migabane itandukanye, bisaba gutegura neza gahunda zo gutaha nyuma y’imikino.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts