Biciye mu mushinga w’amategeko shingiro avuguru y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, hashyizweho urwego rutari rusanzwe ruzajya rufata ibyemezo ku ngingo runaka bidaciye mu nama ya Komite Nyobozi yose y’iri shyirahamwe.
Ku wa 3 Gicurasi 2025, ni bwo habaye Inama y’Inteko Rusange Idasanzwe yahuje abanyamuryango ba Ferwafa. Ni inama yari igamije kwiga ku ngingo imwe gusa yo “Kwemeza Amategeko Shingiro ya Ferwafa.”
Ubwo Komiseri w’Amategeko muri iri shyirahamwe, Gasarabwe Claudine, yafataga ijambo ngo asobanure ingingo zavuguruwe, yanavuze ko hashyizweho Urwego rwihariye (Bureau council), ruzaba rufite inshingano zo gufata ibyemezo mu buryo bwihuse, ruzaba rugizwe na Perezida wa Ferwafa n’aba visi perezida be babiri.
Uru rwego rwashyizweho mu rwego rwo kwihutisha ifatwa ry’ibyemezo byihuse, bidasabye ko haterana Inama ya Komite Nyobozi kuko kubonekera rimwe hari igihe bigorana bikaba byakoma mu nkokora ibikorwa runaka.
Uru rwego ruzajyaho muri Manda nshya ya Komite Nyobozi y’iri shyirahamwe biteganyijwe ko izatorwa muri Kamena uyu mwaka.
