Kuri icyi cyumweru tariki 2 Werurwe 2025 ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryatangaje Adel Amrouche nk’ umutoza mukuru w’ ikipe y’ igihugu Amavubi..
Adel Amrouche Ni umutoza ufite License ya UEFA Pro akaba akomoka mu gihugu cy’Algeria akaba asimbuye umudage Frank Torsten Spittler watandukanye n’ Amavubi.

Mubigwi bye harimo ko Amrouche yari umwe mu mpuguke eshanu zikorana na Arsène Wenger wahoze atoza Arsenal yo mu Bwongereza, mu bijyanye no kureba icyakorwa ngo amashyirahamwe ya ruhago hirya no hino ku Isi akomeze kuzamura impano z’abakiri bato no kubaka amashuri y’uyu mukino.
Uyu mugabo Amrouche kandi ubwo yatozaga ikipe y’ igihugu ya Kenya, yayifashije gutwara irushanwa rya CECAFA ya 2014.
Uyu mugabo kandi yanatoje ikipe y’ igihugu y’ U Burundi Intamba mu rugamba mu gihe cy’ imyaka itanu 2007-2012, aho yagize uruhare mu kujyana abakinnyi b’abarundi 15 gukina ku mugabane w’ i Burayi.

Mu bindi kandi harimo ko Amrouche yajyanye Tanzania muri CAN iheruka akoresheje ikipe y’abakinnyi bakiri bato kurusha abandi bose bari muri iryo rushanwa.
Mu mirimo ye nk’ umutoza w’ Amavubi Adel Amrouche azungirizwa na Eric Nshimiyimana wari umaze imyaka 10 atagaragara muri iyi kipe, gusa akaba yatozaga Ikipe y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 20. Undi bazakorana akaba ari Umudage Dr. Carolin Braun, wabanye na Amrouche mu ikipe y’igihugu ya Botswana.

Ikipe y’ igihugu Amavubi Amrouche agiye gutoza ifite imikino ibiri ikomeye muri uku kwezi kwa Werurwe mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi harimo uwo azakina na Nigeria tariki ya 17 Werurwe, ndetse n’uzayahuza na Lesotho tariki 24 Werurwe.









