Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bwageneye ikipe y’ Abagore ya Rayon Sports miliyoni 5 Frw nk’ishimwe ryo kugera ku mukino wa nyuma w’imikino ya CECAFA iri kubera muri Kenya.
Rayon Sports WFC yabigezeho ku wa Gatandatu, isezereye Kampala Queens yo muri Uganda kuri penaliti 4-3, nyuma yo kunganya 0-0 mu minota 120. Ni ubwa mbere ikipe y’abagore yo mu Rwanda igeze muri icyo cyiciro cy’amakipe ahatanira CAF Women’s Champions League.
Amakuru avuga ko miliyoni 2,5 Frw zatanzwe na Perezida wa FERWAFA Shema Fabrice, andi asigaye agatangwa n’abayobozi bagenzi be.
Nitika Gicanda, Komiseri ushinzwe Iterambere ry’Umupira w’Abagore muri FERWAFA uri kumwe n’iyi kipe muri Kenya, yabwiye abakinnyi ko nibatwara igikombe bazahabwa amafaranga arenze ayo.
Aya mafaranga yiyongereye ku gahimbazamusyi Rayon Sports yari yemerewe n’ubuyobozi bwayo bukuriwe na Twagirayezu Thaddée, bwari bwasezeranyije miliyoni 3 Frw nyuma yo kugera muri ½ ndetse n’andi menshi nibaramuka bageze ku mukino wa nyuma.
Mbere yo kwerekeza muri Kenya, FERWAFA yari yageneye iyi kipe miliyoni 10 Frw yo kuyifasha mu myiteguro.
Umukino wa nyuma wa CECAFA uteganyijwe kuri uyu wakabiri, aho Rayon Sports WFC izahura na JKT Queens yo muri Tanzania. Ikipe izatsinda muri izi ikazahagararira akarere ka CECAFA muri CAF Women’s Champions League.