BREAKING

Imikino

FERWAFA n’Umutoza Constantine bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, Shema Fabrice, yatangaje ko yizeye impinduka mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, mu gihe izaba itozwa n’Umwongereza Stephen Constantine, na we wemeje ko azanye ibisubizo by’ibibazo biri muri iyi kipe.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Werurwe 2026, mu kiganiro n’itangazamakuru cya mbere cyabaye nyuma y’uko Constantine yemejwe nk’Umutoza Mukuru w’Amavubi.

Shema Fabrice yavuze ko abatoza 688 ari bo basabye akazi ko gutoza Ikipe y’Igihugu, ariko nyuma hakorwa isuzuma hagasigaramo abatoza 20.

Mu byashingiweho harimo kuba umutoza yaba yarigeze kujyana ikipe mu Gikombe cya Afurika, kuba yarahaye ikipe imyanya myiza mu marushanwa atandukanye, kuba yiteguye gutangira akazi vuba no kuba yakwakira ibijyanye n’ubushobozi bwa FERWAFA.

Abo batoza 20 bakoze ikizamini cya interview, hasigaramo batanu, na bo havamo batatu, kugeza hasigaye umwe ari we Stephen Constantine wahawe amasezerano y’imyaka ibiri.

Shema yavuze ko uyu mutoza yagaragaje ubushake bwo kugaruka gutoza Amavubi.

Ati: “Ndibaza ko yishimiye kuba ari hano uyu munsi. Tuganira ataraza, yarambwiye ati ‘nasize akazi kamwe katarangiye, ndashaka kukarangiza.’”

Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yavuze ko uyu mutoza yagaragaje ubushake bwo kugaruka gutoza Amavubi.

Ubwo yavuganaga n’itangazamakuru, Constantine na we yavuze ko anejejwe no kongera gutoza Amavubi.

Ati: “Ndacyafite akazi ntasoje. Nishimiye kugaruka hano.”

Abajijwe ku kuba Ikipe y’Igihugu imaze iminsi yitwara nabi, Constantine yavuze ko azi ibibazo bihari kandi ko azashaka ibisubizo byabyo.

Ati: “Nzabikemura. Ndabizi ko bitoroshye, nzi ko hari ibyo tugomba gukora. Icya mbere abakinnyi bakeneye ni imbaraga zo gukora cyane no gukorera igihugu. Icyubahiro cya mbere umukinnyi agira ni uguhagararira igihugu cye. Ntituzemera kumanika amaboko, tugomba guhatana kugeza ku munota wa nyuma.”

Umutoza Mukuru w’Amavubi Constantine yavuze ko azi ibibazo bihari kandi ko azashaka ibisubizo byabyo.

Yakomeje avuga ko impinduka zizakorwa nubwo zitazaboneka mu gihe gito.

Ati: “Impinduka zizakorwa nubwo bitoroshye. Si ibintu by’umunsi umwe cyangwa imikino ibiri, ariko kuva ku munsi wa mbere muzabona ikipe itandukanye n’iyo muheruka kubona. Ibyo ndabibizeza.”

Si ubwa mbere Constantine w’imyaka 63 agiye gutoza Amavubi. Igihe yaherukaga kuyatoza hagati ya 2014 na 2015, yayasize ku mwanya wa 68 ku rutonde ngarukakwezi.rwa FIFA rugaragaza uko amakipe y’ibihugu akurikirana ku Isi

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts