BREAKING

Imyidagaduro

European Film Festival Igiye Kuba ku Nshuro ya 8 mu Rwanda

European Film Festival igiye kongera kubera mu Rwanda ku nshuro ya 8. Iri serukiramuco ryateguwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ku bufatanye n’ibihugu biwugize, rikaba rifite intego yo gushyigikira no guteza imbere sinema.

Ibikorwa by’uyu mwaka biratangira kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 13 Ugushyingo 2024, aho umuhango wo gutangiza iri serukiramuco uza kubera muri Century Cinema, muri KCT i Kigali, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Muri uwo muhango, harerekanwa filime yitwa The Choir, yatoranyijwe na Ambasade ya Sweden mu Rwanda. Chorale de Kigali na yo irasusurutsa abitabiriye iki gikorwa mu ndirimbo zabo zizwiho kunogera benshi.

Hateganijwe kandi umuhango wo gusangira (cocktail) uza kwitabirwa n’abashyitsi b’imena ndetse n’abashyitsi bafite imyanya y’icyubahiro barimo Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco hamwe n’abambasaderi b’ibihugu bitandukanye.

Iri serukiramuco rizamara iminsi itanu, rikazakomereza ahandi hantu hatandukanye mu Rwanda harimo Century Cinema, Cine Mayaka, Centre Culturel Francophone du Rwanda, Club Rafiki, na Tugende Cycling Café, aho hazerekanirwa filime zitandukanye zatoranyijwe.

Intego nyamukuru y’iri serukiramuco, European Film Festival, ni uguteza imbere umuco n’ururimi binyuze mu gushyigikira abahanzi, abakora sinema, ndetse n’uruganda rwa sinema muri rusange.

Iri serukiramuco rizamara iminsi itanu, rikazakomereza ahandi hantu hatandukanye mu Rwanda

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts