Emery Bayisenge ukinira Gasogi United n’ ikipe y’ Igihugu Amavubi yasezeranye imbere y’ amategeko na Gatare Aline.
Aba bombi basezeranye kubana nyuma y’ igihe bakundana, dore ko bamenyanye muri 2012.

Nyuma y’ uko Bayisenge Emery na Gatare Aline basezeranye imbere y’ amategeko, bikaba biteganyijwe ko indi mihango ijyanye n’ ubukwe bwabo izaba kuwa 24 Gicurasi uyu mwaka.

Emery Bayisenge ukina nka Myugariro, mbere yo kujya muri Gasogi United akinira ubu, akaba yaranyuze mu yandi makipe nka APR FC, Amagaju FC n’ Isonga yo mu Rwanda ndetse n’ ayo hanze nka Kénitra AC, JS El Massira na USM Alger.









