Umuyobozi w’Ishyirahamwe rihuza Inzego z’Ibanze n’Umujyi wa Kigali (RALGA), Dr. Odette Uwizeye, yatorewe kuyobora Commonwealth Women in Local Government Network (ComWLG), ihuriro ry’abagore bari mu nzego z’ubuyobozi bw’ibanze mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza.
Aya makuru yatangajwe na RALGA ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, aho yashimye icyizere Dr. Uwizeye yagiriwe, ivuga ko ari intambwe ikomeye mu guharanira uruhare rw’abagore mu miyoborere.
Dr. Uwizeye, watorewe kuba Umuyobozi Mukuru wa RALGA ku wa 6 Kamena 2025, asanzwe afite ubunararibonye mu miyoborere y’inzego z’ibanze. Yabaye Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi ndetse anakorera Kaminuza y’u Rwanda mu mirimo itandukanye y’ubushakashatsi n’uburezi.

Commonwealth Women in Local Government Network ni urubuga rwashinzwe mu 2017 i Valletta muri Malta, rukaba rugamije kongerera abagore amahirwe yo kugira ijambo no kugira uruhare rufatika muri politiki z’imijyi n’uturere. Rukora ubuvugizi ku kugabanya ubusumbane hagati y’abagore n’abagabo mu buyobozi bw’inzego z’ibanze, runatanga amahugurwa ku bagore bari mu nzego z’ubuyobozi cyangwa abateganya kwiyamamaza, kugira ngo barusheho kumenya imiyoborere myiza n’uburyo bwo guhangana n’imbogamizi.
Binyuze muri iri huriro, ibihugu bya Commonwealth bisangira ibikorwa byiza (best practices) mu miyoborere, bigafashanya mu guhashya imbogamizi bihura na zo.
Itorwa rya Dr. Odette Uwizeye rifatwa nk’ishema ku Rwanda no ku rwego rw’inzego z’ibanze, rikaba riyongerera abagore b’Abanyafurika ijwi rikomeye mu biganiro mpuzamahanga.