Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Jean Damascène Bizimana, yasabye urubyiruko rw’u Rwanda gushyira imbaraga mu kunyomoza abakwiza ibinyoma ku gihugu, rukerekana isura nyayo y’u Rwanda rushingiye ku kuri.
Ibi yabigarutseho mu ijoro ryo ku wa 26 Werurwe 2026, ubwo yari yitabiriye igitaramo cya Gen-Z Comedy, aho yanatanze ikiganiro kigenewe cyane cyane urubyiruko.
Dr. Bizimana yabanje gushimira urubyiruko ku ruhare rugaragara rugira mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abasaba gukomeza uwo murongo. Gusa yibukije ko uruhare rwabo rukomeye kurushaho ari ukurwanya abahindura amateka n’abasebya igihugu.
Yagize ati: “Uruhare runini nimurushyire mu kubeshyuza abakwiza ibinyoma k’u Rwanda […] nimuvuge u Rwanda rw’ubu, ibyiza mubona, ibyo birahagije. Abagoreka amateka bakwiza ibinyoma ku miyoborere yacu, muzabona bavuga ko nta bwisanzure buri mu Rwanda. Ubu nta bwisanzure mufite? Nimujye aho mubabeshyuze.”
Yakomeje agaragaza ko nubwo hari abaharabika u Rwanda bari hanze, hari n’ababikora bari imbere mu gihugu, bityo urubyiruko rukaba rukwiye kugira uruhare rugaragara mu kurinda isura y’igihugu cyabo.
Ati: “Nimwerekane u Rwanda rwanyu uko murubona, uko rubaryoheye, ni wo musanzu wanyu wa mbere.”
Minisitiri Bizimana kandi yasabye urubyiruko gukomeza kwitabira ku bwinshi ibikorwa byo kwibuka, anashimira uko bisanzwe bigaragaza ubwitange muri ibyo bikorwa ngarukamwaka.
Sr. Bizimana akaba yaganirije uru rubyiruko mu gihe u Rwanda rwitegura gutangira iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, izatangira ku wa 7 Mata 2026.










