BREAKING

Imyidagaduro

Doja Cat yageze i Kigali

Umuhanzikazi w’Umunyamerika Doja Cat yageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa 15 rishyira ku wa 16 Werurwe 2026, mbere y’igitaramo cya Move Afrika gitegerejwe kubera muri BK Arena ku wa 17 Werurwe 2026.

Amakuru People TV ifite ni uko uyu muhanzi yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali hafi saa munani z’igicuku, anyuzwa mu nzira y’abanyacyubahiro mbere yo kujyanwa kuri hoteli agomba gucumbikamo.

Doja Cat biteganyijwe ko azataramira i Kigali mu gitaramo cya Move Afrika kizaba mu ijoro ryo ku wa 17 Werurwe 2026, kikazitabirwa n’abakunzi b’umuziki benshi baturutse hirya no hino.

Uyu muhanzikazi abaye uwa gatatu utumiwe muri ibi bitaramo, nyuma y’umuraperi Kendrick Lamar wataramiye i Kigali mu 2024 ndetse n’umuririmbyi John Legend wahataramiye mu 2025.

Doja Cat w’imyaka 30 amaze hafi imyaka 15 mu muziki, akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo Say So, Kiss Me More yakoranye na SZA, ndetse na Streets.

Biteganyijwe ko nyuma yo gutaramira i Kigali, Doja Cat watumiwe ku bufatanye n’umuryango Global Citizen utegura ibi bitaramo bya Move Afrika, azahita yerekeza muri South Africa aho azataramira ku wa 20 Werurwe 2026

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts