BREAKING

Imyidagaduro

Chorale de Kigali yateguye igitaramo kizanahura n’ umunsi wa muzika ku Isi

Mu kiganiro yagiranye n’ itangazamakuru Chorale de Kigali yatangaje ko igeze kure imyiteguro y’igitaramo iteganya gukorera muri ‘Kigali Universe’ ku wa 21 Kamena 2025.

Ni ikiganiro cyabaye kuri uyu wakane tariki 19 Kamena 2025 kuri Kigali Universe, aho Chorale de Kigali  yijeje abakunzi bayo umuziki mwiza mu gitaramo iri gutegura.

Umuyobozi wungirije wa Chorale de Kigali, Bigango Valentin yabwiye abanyamakuru ko muri iki gitaramo bahuje n’umunsi mpuzamahanga wa muzika, bazaririmba indirimbo zitandukanye mu buryo buzashushanya amateka y’umuziki.

Ati “Tuzaririmba indirimbo zitandukanye, ni igitaramo kizaba cyubatse mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umuziki ariko tukibanda ku bwoko bw’uwo dukora, tuzaririmba indirimbo duhereye ku za kera yaba hanze ndetse no mu Rwanda kugeza ku za vuba aha.”

Bigango Valentin wa Chorale de Kigali yijeje igitamo cyiza

Ubwo yari abajijwe ku ndirimbo bateganya kuririmba zitari iza ‘Chorale de Kigali’, Bigango yavuze ko zikiri ibanga, icyakora ahamya ko zihari zirimo n’iyo bakoze ivuga ibigwi agacupa.

Ati “Indirimbo tuzakora zo kari agaseke tubahishiye gusa zirahari nyinshi musanzwe muzi, hari n’iyo tuzakora rwose irata ‘agacupa’, ni indirimbo muzumva igaruka ku buryo abantu basangiye agacupa baba inshuti zikomeye.”

Perezida wa ‘Chorale de Kigali’, Hodari Jean Claude yavuze ko iki gitaramo kidakwiye kuba impamvu yo gutandukanya abantu bitewe n’ibyo buri wese anywa, ahubwo cyabahuza mu rwego rwo kwiyumvira umuziki mwiza banizihiza umunsi mpuzamahanga wa muzika wahuriranye n’igitaramo cyabo.

Chorale de Kigali yakoranye ikiganiro n’ abanyamakuru

Ku ruhande rwa Kigali Universe, Kenny Mugarura uyihagarariye yatangaje ko ku bijyanye n’imyiteguro y’iki gitaramo byose bimeze neza, yizeza abazakitabira ko ibisabwa byose byamaze gushyirwa ku murongo.

Ubuyobozi bwa ‘Chorale de Kigali’ bwibukije abantu kugura amatike hakiri kare kuko bitewe n’umwanya muto w’aho iki gitaramo kizabera amenshi ari gushira ku isoko.

Ku rundi ruhande ariko banamaze impungenge abatekereza ko kuba bakoze iki gitaramo bikuraho icyo kwizihiza Noheli basanzwe bakora, bahamya ko nacyo giteganyijwe kandi iki nikirangira bazahita binjira mu myiteguro yacyo.

Mugarura Kenny ukuriye Kigali Universe mu kiganiro n’ abanyamakuru

Ibiciro by’ amatike yo kwinijra muri iki gitaramo yanamaze kugera hanze akaba ari ibihumbi 20 mu myanya isanzwe, ibihumbi 40 muri VIP ndetse n’ ibihumbi 300 ku meza y’abantu batandatu.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts