Ikipe y’Igihugu ya Algeria na Côte d’Ivoire zabonye itike ya ¼ cy’Igikombe cya Afurika cya 2025 kiri kubera muri Maroc, nyuma yo gutsinda Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Burkina Faso mu mikino ya ⅛ cy’irushanwa.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Mutarama 2026, ni bwo ku bibuga bya Stade Prince Moulay Hassan na Stade de Marrakech habereye iyi mikino ikomeye.
Algeria yatunguye RDC mu minota ya nyuma
Umukino wahuje RDC na Algeria waranzwe n’imbaraga nyinshi ku mpande zombi. Les Léopards za RDC zatangiye neza zishaka kubona igitego hakiri kare, zitanga uburyo bukomeye burimo ubwa Cédric Bakambu ku munota wa 26, bwakuweho n’umunyezamu wa Algeria Luca Zidane, n’irya Axel Tuanzebe ku munota wa 27 ryarenze izamu.
Ibyo byatumye Algeria itangira kwiharira umupira, nubwo ubwugarizi bwa RDC bwakomeje kuyibera ibamba. Uburyo bukomeye bwa Algeria bwabonetse ku munota wa 69, ubwo Riyad Mahrez yateraga ishoti rikomeye ryarenze izamu gato.

RDC yakomeje kwihagararaho, ikanarokorwa kenshi n’umunyezamu wayo Lionel Mpasi-Nzau, bituma iminota 90 irangira amakipe anganya ubusa ku busa, hongerwa iminota y’inyongera.
Ku munota wa 118, inzozi mbi zabaye kuri RDC, ubwo Ramy Bensebaini yateraga ishoti ari hanze y’urubuga rw’amahina rikaruhukira mu ncundura, ahita aha Algeria intsinzi.
Uyu mukino wanagaragayemo umufana wa RDC wamamaye, Michel Nkuka Mboladinga uzwi nka Lumumba Vea, wagiriye ikibazo cy’ubuzima nyuma y’igitego ikipe ye yatsinzwe, ahita yikubita hasi, ajyanwa kwitabwaho n’abaganga.

Algeria yabonye itike ya ¼, izahura na Nigeria ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Mutarama 2026.
Côte d’Ivoire yatsinze Burkina Faso bitavunanye
Mu mukino wakurikiyeho, Côte d’Ivoire ifite igikombe cya CAN 2023, yatsinze Burkina Faso ibitego 3-0, ikomeza kwerekana ko ikiri mu makipe akomeye muri iri rushanwa.
Les Éléphants batangiye umukino neza, aho ku munota wa 15 Franck Kessié yagerageje ishoti rya mbere ryarenze izamu gato. Ku munota wa 20, Amad Diallo uri kwitwara neza muri iri rushanwa yafunguye amazamu, atsinda igitego cye cya gatatu kuva CAN 2025 yatangira.
Ku munota wa 32, Amad Diallo yongeye gutanga umupira mwiza mu rubuga rw’amahina, Yan Diomande awushyira mu izamu nta kuzuyaza, umunyezamu Hervé Koffi ntiyabasha kuwukuramo.
Mu gice cya kabiri, ku munota wa 75, Amad Diallo yongeye kubona amahirwe yo gutsinda, ariko ishoti rye rinyura hanze y’izamu. Nyuma yaho, umutoza Emerse Faé yakuyemo Yan Diomande ashyiramo Bazoumana Touré, wishyuye icyizere yagiriwe atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 86, nyuma yo kwirukankana umupira awukuye hagati mu kibuga kugeza awuteye mu izamu.
Côte d’Ivoire yahise ibona itike ya ¼, ikomeza imyiteguro yo guhura n’Ikipe y’Igihugu ya Misiri ku wa Gatandatu.









