BREAKING

Imyidagaduro

Buravan yahawe icyubahiro mu gitaramo TWAJE Festival

Burabyo Yvan wamamaye ku izina rya Yvan Buravan yahawe icyubahiro mu gitaramo Twaje Fest cyari cyibaye ku nshuro yacyo ya mbere.

Ubwo Dj Marnaud yari ari kuri stage

Twaje Fest ni igitaramo cyateguwe mu rwego rwo kuzirikana ibigwi bye no kuguha icyubahiro  uyu muhanzi witabye Imana mu myaka ibiri ishize. Hari ku itariki ya 17 z’ ukwamunani 2022, aguye mu bitaro byo mu buhinde azize kanseri.

Abo mu muryango wa Buravan

Ni igitaramo cyabaye kuri uyu wagatandatu tariki 26 Ukwakira muri BK Arena. Kikaba cyarateguwe n’ abo mu muryango we, incuti, abo bakoranaga ndetse n’ abahanzi bagenzi batandukanye.

Rocky na Masamba ni o bayoboye iki gitaramo

Usibye abahanzi batandukanye bataramiye abari bitabiriye Twaje Fest, hanabaye kandi ubukangurambaga bwo kurwanya ndetse no gupima kanseri, ari nayo ndwara yahitanye Buravan.

Yvan Buravan yahawe icyubahiro

Abahanzi batandukanye bataramiye abari bitabiriye kino gitaramo, kuva ku muhanzi Impakanizi, Boukuru, Ruti Joel, Jules Sentore, Ariel Wayz, France Mpundu, Mani Martin, Alyn Sano, Mike Kayihura, Andy Bumuntu kugera Masamba Intore wari unayoboye kino gitaramo afatanyije n’ uwitwa Rocky hamwe  n’abandi, bose batanze ibyishimo byinshi ku babashije kugera muri BK Arena.

Reba Big time , imwe mu ndirimbo za Buravan zakunzwe cyane.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts