Bruce Melodie na Sheebah Karungi bakoze igitaramo cyitabiriwe n’abatari bake mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, mu ijoro ryo ku wa 7 rishyira ku wa 8 Werurwe 2026.
Iki gitaramo cyayobowe na Muyango Claudine cyabereye ahitwa Birmingham Palace, aho icyumba cyari cyateganyijwe kwakiriramo abitabiriye cyuzuye abaje kureba aba bahanzi bombi.
Abitabiriye iki gitaramo bishimiye indirimbo zitandukanye z’aba bahanzi, na bo baboneraho kubaha ibyishimo
Iki gitaramo cyateguwe na sosiyete ya Zentro Nation, iyobowe n’Umunyarwandakazi uzwi nka DJ Zentro, usanzwe atuye mu Bubiligi.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, DJ Zentro yavuze ko iki gitaramo cyari gifite intego yo gususurutsa abakunzi b’umuziki batuye i Burayi, ariko kikaba cyari n’umwanya mwiza wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umugore, uba buri mwaka ku wa 8 Werurwe.
Yagize ati: “Cyari igitaramo kigamije gususurutsa abakunzi b’umuziki batuye i Burayi, ariko tunabonamo umwanya wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore.”
Bruce Melodie na Sheebah Karungi bahuriye ku rubyiniro nyuma y’imyaka itari mike bakoranye indirimbo “Embeera Zo”, yakunzwe cyane mu Rwanda no muri Uganda.
Ku ruhande rwa Sheebah Karungi, iki gitaramo cyari mu bya mbere akoreye mu Bubiligi nyuma y’igihe yari amaze asa n’uhagaritse ibikorwa bya muzika. Icyo gihe yari yarafashe umwanya wo kwita ku buzima bwe no ku mwana we nyuma yo gutwita no kubyara.










