BREAKING

AmakuruPolitikiUmutekano

Brig Gen Nyirubutama yagizwe umujyanama wa Perezida, James Wizeye ajya muri NISS

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyize mu myanya abayobozi batandukanye barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru Wungirije mu by’Umutekano muri Perezidansi ya Repubulika.
Ibi byemezo byatangajwe kuri uyu wa 29 Mutarama 2026.
Muri izi mpinduka, Perezida Kagame yanagize James Wizeye Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS), asimbuye Brig Gen Jean Paul Nyirubutama.

James Wizeye yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije wa NISSBrig Gen Nyirubutama agiye kungiriza Gen (Rtd) James Kabarebe, wagizwe Umujyanama Mukuru mu by’Umutekano muri Perezidansi ya Repubulika ku wa 1 Ukuboza 2025, avuye ku nshingano zo kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. Mu mateka ye mu nzego z’umutekano, Brig Gen Nyirubutama yagizwe Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa NISS muri Nzeri 2021, icyo gihe afite ipeti rya Colonel. Mbere y’aho, yari amaze igihe gito azamuwe mu ntera ava kuri Lieutenant Colonel agirwa Colonel.
Brig Gen Jean Paul Nyirubutama yagizwe Umujyanama wungirije wa Perezida mu by’ umutekano

Ku rundi ruhande, James Wizeye wari umaze imyaka 21 ari umudipolomate mu Bwongereza kuva mu 2005, yinjiye mu nzego z’umutekano ashyirwa ku rwego rwo kuyobora National Intelligence and Security Service (NISS) wungirije.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts