BREAKING

Imikino

Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli SC

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli SC yo mu gihugu cya Libya yari amazemo umwaka.

Mu ijoro ryacyeye tariki 30 Mutarama 2026, nibwo Bizimana Djihad yatangaje ko yamaze gusezera ikipe ya Al Ahli SC yo mu gihugu cya Libya nyuma y’umwaka umwe yari ayimazemo ndetse akayiheshe igikombe cya Shampiyona.

Uyu mukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, mu butumwa burebure yanditse mu ijoro ryacyeye, yashimiye abakinnyi, abayobozi ndetse n’abafana ku mahirwe yahawe yo gukina muri Al Ahli SC, ndetse abifuriza ishya n’ihirwe mu mikino iri imbere.

Yagize ati ” Ndashimira byimazeyo buri wese uri muri iyi kipe ku mahirwe nahawe yo kuba umwe mu bayigize. Byari icyubahiro gikomeye kuyihagararira no gukorana n’abakinnyi, abakozi ndetse n’abafana bayo b’indashyikirwa. Nishimiye inkunga, amasomo n’ubunararibonye nungukiye mu gihe namaze hano. Nifurije ikipe gukomeza gutsinda no gutera imbere mu bihe bizaza.”

Umwe mu bakiriye ubu butumwa ndetse yifuriza amahirwe masa Bizimana Djihad, ni Manzi Thierry bakinanaga muri iyi kipe. Mu butumwa yanyujije aho banyuza ibitekerezo, yagize ati ” Amahirwe masa ku hazaza muvandimwe. Ndagukunda Kapiteni.” Ibi Manzi Thierry abisangiye na Rubanguka Steven nawe wamwifurije amahirwe masa.

Kugeza ubu nta makuru avugwa y’ahantu Bizimana Djihad agiye kwerekeza, ariko birasa nkaho gufata umwanzuro wo gutandukana n’iyi kipe hari ahantu agiye Kandi heza kurusha Libya yari arimo. Djihad yageze muri Al Ahli SC mu ntangiriro z’umwaka wa 2025, ayivugemo mu ntangiriro z’umwaka wa 2026.

Bizimana Djihad ni umwe mu bakinnyi beza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ifite, yakinnye mu makipe atandukanye kandi akomeye arimo Rayon Sports, APR FC, Waasland-Bavelen, Deinze, Kryvabas Kryvyi Rih, yari muri Al Ahli SC.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts