BREAKING

Imibereho Y'AbaturagePolitikiUbuzima

Mu Ukuboza amavuriro yose azaba afite ikoranabuhanga rikusanya amakuru y’umurwayi

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko bitarenze mu Ukuboza 2025 ibigo by’ubuvuzi byose mu gihugu bizaba bikoresha ikoranabuhanga rya E-Ubuzima rifasha gukusanya amakuru ya serivisi z’ubuvuzi buri kigo gitanga buri munsi.

Ni ikoranabuhanga rikusanyirizwamo amakuru ya serivisi z’ubuvuzi zitangirwa mu mavuriro ku buryo umuganga cyangwa umurwayi bashobora kuyageraho batavuye aho bari.

E-Ubuzima ikoreshwa mu turere 15 mu gihugu ariko Minisiteri y’Ubuzima iteganya ko mu mpera za 2025 izaba yegejejwe mu turere twose, hagatangira urugendo rwo kuva ku ikoreshwa ry’impapuro himakazwa ikoranabuhanga.

Iri koranabuhanga rishyirwamo amakuru yose y’umurwayi kuva atangiye kwivuza ku buryo umuganga ashobora kwisobanurira neza imiterere y’uburwayi bwe kuko atari buri wese ushobora kwibuka ibyo muganga yamubwiye.

Dr. Muhammed Samakula Umuyobozi w’ishami ry’Igenamigambi, isuzuma n’imari muri Minisiteri y’Ubuzima, yabwiye itangazamakuru ko sisiteme ikora neza, ikibazo kiri mu kugeza ibikoresho bikenewe mu bigo by’ubuvuzi bwose.

Dr. Muhammed Samakula

Ati “Hakenewe mudasobwa kuri buri kigo cy’ubuvuzi. Buri kigo cy’ubuvuzi gikeneye nibura mudasobwa 25. Ubwo watekereza umubare w’ibigo nderabuzima dufite. Uwo mubare ni uwo mu bigo nderabuzima, noneho tekereza ku bigo by’ubuvuzi binini kuko biba bifite na serivisi nyinshi.”

Mu Rwanda hari ibigo nderebuzima birenga 510 bivurirwamo indwara nyinshi ugereranyije n’izigera ku bitaro.

Binajyana no guhugura abakozi bazakoresha iryo koranabuhanga, no gufasha abinjiye mu kazi mu bihe bya kera guhugukirwa n’imikorere y’ikoranabuhanga.

Ati “Twabonye neza ko abantu bakuru bafite ubumenyi buke mu by’ikoranabuhanga ndetse ntibashishikarira gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga nk’abakiri bato. Ni yo mpamvu hakenewe amahugurwa ahoraho.”

Dr. Semakula yavuze ko kugira ngo ikigo cy’ubuvuzi gishyirwemo ibikoresho by’ikoranabuhanga cyose bifata nk’ibyumweru bibiri kandi hakaba hari internet ihagije.

Ati “Twihaye intego, buri kigo cy’ubuvuzi mu Rwanda kizaba gikoresha ikoranabuhanga, kitagikoresha impapuro bitarenze Ukuboza 2025.”

Yavuze ko no ku rwego rw’abajyanama b’ubuzima biteganyijwe ko muri Kamena 2025 bazaba barahawe telefone zigezweho za smartphone zirimo na internet ku buryo bazajya bashobora gutanga amakuru ya serivisi batanga mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Mu Rwanda abajyanama b’ubuzima barenga ibihumbi 58, babarizwa mu midugudu yose y’igihugu. Batanga ubuvuzi bunyuranye ku bana b’imyaka itanu kumanura, babavura indwara zirimo maralia, impiswi n’izindi kandi bagakurikirana ubuzima bw’umubyeyi n’umwana by’umwihariko ku bijyanye n’imirire.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts