Bishop Gafaranga wamamaye muri Sinema Nyarwanda no ku mbuga nkoranyambaga yatawe muri yombi.

Ibi ni ibyatangajwe n’ Urwego rw’ Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwemeje ko rwataye muri yombi Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, akaba akurikiranweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira Thierry, yabwiye itangazamakuru ko Bishop Gafaranga yatawe muri yombi kuri uyu wakane tariki 7 Gicurasi 2025 akaba akurikiranyweho ibyaha by’ ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu karere ka Bugesera mu gihe iperereza rigikomeje.