BREAKING

GospelImyidagaduroIyobokamana

Ben na Chance bagiranye ikiganiro n’ itangazamakuru

Abaririmbyi Ben na Chance bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru mbere y’igitaramo cyabo cya Pasika bise Easter Jubilee, giteganyijwe kubera i Kigali.

Iki kiganiro cyabaye ku wa 3 Mata 2026, cyibanze ku myiteguro y’iki gitaramo ndetse n’ibyo abakunzi babo bashobora kwitega kuri uwo munsi uzaba wihariye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Mu byo bagarutseho, Ben na Chance bavuze ko imyiteguro igeze kure kandi bishimiye uko abakunzi babo bakomeje kubashyigikira, aho bamaze kugurisha 70% by’amatike y’iki gitaramo.

Banagarutse ku mpamvu bahisemo Pastor Julienne Kabanda nk’umuvugabutumwa uzabagezaho ijambo ry’Imana muri iki gitaramo. Bavuze ko bamufata nk’umubyeyi wabo mu mwuka ndetse ko afitanye ubucuti bwihariye n’umuryango wabo.

Ibi babisobanuye bavuga ko n’ubwo basanzwe basengera muri City Light Foursquare Gospel Church iyobowe na Bishop Prof. Fidèle Masengo, bahisemo guha umwanya undi mushumba bakunda, mu rwego rwo guhindurira abakunzi babo no kubagezaho ubutumwa butandukanye.

Chance yagize ati: “Pastor Julienne Kabanda yambereye ‘marraine’ mu bukwe bwacu, ni umubyeyi wacu mu buryo bw’umwuka, niyo mpamvu twifuje ko yazabana natwe kuri uyu munsi wihariye.”

Banavuze ko mu gitaramo cyabo giheruka bakoranye na Apôtre Mignonne Kabera, bityo kuri iyi nshuro bakaba barifuje kongera guhanga udushya no gutumira undi muvugabutumwa.

Igitaramo Easter Jubilee kizabera muri BK Arena ku wa 5 Mata 2026, kikazahuza abakunzi b’umuziki wa Gospel baturutse hirya no hino, mu gihe aba bahanzi bizeza ko kizaba ari igitaramo cyuzuyemo kuramya, guhimbaza Imana ndetse n’ijambo ry’Imana rizafasha benshi mu rugendo rwabo rwo kwizera.

Ben na Chance bagiranye ikiganiro n’ itangazamakuru
Muyoboke Alex abinyujije mu kiho cye Voxa Group ni we wateguye kino gitaramo
Itsinda ry’ abavandimwe Germaine na Alicia na bo bazaririmba muri kino gitaramo
Pappy na Dorcas na bo bazaririmba muri kino gitaramo

Reba indirimbo Zaburi yanjye ya Ben na Chance

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts