BREAKING

AmakuruImikino

AS Muhanga yongeye kugaruka mu cyiciro cya mbere

Ikipe y’ umupira w’ amaguru ya AS Muhanga yabonye itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’ U Rwanda.

Iyi kipe ibi ikaba yabigezeho nyuma yo gutsinda La Jeunese 2-1 mu mikino ya kamparampaka yo gushaka itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere kuri uyu wagatatu tariki 7 Gicurasi 2025.

AS Muhanga yatsinze La Jeunesse 2-1

Mu mukino wahuje amakipe yombi wabereye kuri stade y’ akarere ka Muhanga, AS Muhanga yabashije kuhatsindira               La Jeunesse nayo yahabwaga amahirwe menshi yo kuba yazamuka, ariko itike itaha mu majyepfo nyuma yo kwitwara neza kwa AS Muhanga imbere y’abafana benshi bari baje kuyishyigikira.

AS Muhanga igarutse mu cyiciro cya mbere yaherukagamo mu mwaka w’ imikino wa 2020/2021. Nyuma y’ imyaka igera kuri ine iyi kipe iimanutse, ubuyobozi bwayo bukaba butangaza ko kuri iyi nshuro bazanye gahunda nshya izabafasha kuzitwara neza muri uru rugamba batangiye.

Abakinnyi b’ ikipe ya AS Muhanga bishimira kuzamuka mu cya mbere

Bwana Bakundukize Pamphile, Umuyobozi wungirije wa AS Muhanga, mu kiganiro yagiranye n’ itangazamakuru yavuze ko nyuma yo kubona itike yo  kuzamuka  mu cyiciro cya mbere, kuri iyi nshuro batazashingira amikoro y’ikipe ku karere ka Muhanga, dore ko ubwo bagiherukamo ngo ari byo byabateje ibibazo byatumye bamanuka nta n’ inota na rimwe babonye.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bishimiye kuba bagarutse mu cyiciro cya mbere ariko ko AS Muhanga itaje kucyikozamo ngo ihite imanuka nk’ uko benshi babitekereza ahubwo ko bafite ingamba zizatuma baba ikipe ihangana bigaragara.

Abafana bari benshi kuri uyu mukino

Imwe mu ntwaro bazifashisha ngo akaba ari ugushaka abaterankunga n’abafatanyabikorwa batandukanye bo mu karere ka Muhanga, bazafasha ikipe yabo kutongera kugira ikibazo cy’ amikoro.

AS Muhanga yabonye itike yo gukina icyiciro cya mbere mu mwaka w’ imikino wa 2025/2026 yazamukanye n’ ikipe ya Gicumbi FC. Ni mugihe La Jeunesse na Etoile de l’Est zaviriyemo mu mikino ya kamarampaka zikuwemo n’izo zindi ebyiri.

Ibyishimo kubakinnyi ba AS Muhanga

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts