Ikipe y’ Ingabo z’ Igihugu APR FC yaguze myugariro wa Gasogi United, Nduwayo Alex uri mu bagize umwaka mwiza muri iyi kipe.
Amakuru avuga ko uyu mukinnyi yasinye imyaka ine, atanzweho miliyoni 25 Frw, akazajya ahembwa ibihumbi 900 Frw ku kwezi.
Nduwayo yazamukiye mu ikipe y’abato ya Gasogi, umwaka ushize ari nawo mwaka we wa mbere mu Cyiciro cya Mbere.
Uyu myugariro afite akazi gakomeye ko kuzahatanira umwanya kuko Ikipe y’Ingabo isanganwe Niyigena Clément, Nshimiyimana Yunussu na Alioum Soune.
Yabaye umukinnyi wa munani werekeje muri APR FC muri iyi mpeshyi, nyuma y’Umunya- Uganda, Ssekiganda Ronald, Umunya-Burkina Faso, Memel Raouf Dao, Hakizimana Adolphe, Bugingo Hakim, Omborenga Fitina, Ngabonziza Pacifique na Iraguha Hadji.
APR ikaba ikomeje gushaka abakinnyi izifashisha mu mwaka w’ imikino w’ umwaka utaha, by’ umwihariko mu mikino ya CAF Champions League izahagarariramo u Rwanda.