Ikipe y’ ingabo z’ igihugu APR FC yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0, ikomeza kugenda igarurira icyizere abakunzi bayo.
Ni mu mukino w’ikirarane cy’munsi wa kabiri wa Shampiyona y’u Rwanda wabaye kuri uyu Gatatu, tariki ya 27 Ugushyingo 2024, I Nyamirambo kuri Kigali Pelé Stadium.

Ni instinzi iyi kipe yabonye ibikesheje Mahamadou Lamine Bah watsinze igitego cya mbere ku munota wa 39 w’ umukino ndetse na Niyibizi Ramadhan watsinze kuri penaliti ku munota wa 78 w’ umukino igitego cya kabiri.
Ni umukino wihariwe cyane n’ ubundi na APR FC, aho iyi kipe yasatiriye cyane iya Bugesera ndetse inahusha imipira myinshi imbere y’ izamu yashoboraga kuvamo ibitego. Dore ko hari n’ igitego cya Niyibizi Ramadhan wa APR FC cyo ku munota wa 62 cyanzwe n’ umusifuzi Abdulkharim Twagirumukiza wavuze ko habayeho kurarira.

Intsinzi y’ uyu munsi yatumye APR FC izamuka ku rutonde rwa shampiyona rw’ agateganyo, kuri ubu ikaba iri ku mwanya wa 6 n’ amanota 14, ndetse ikaba igifite n’ ibindi birarane bitatu.

Ikipe y’ Ingabo z’ igihugu ikaba izasubira mu kibuga kuri iki cyumweru mu mukino w’ ishiraniro uzayihuza na AS Kigali, kuri Pele Stadium.

Iyi kipe kandi mu mpera z’ icyumweru gitaha ikaba izahura na mukeba wayo Rayons Sport ku itariki 7 Ukuboza, ni mu mukino utegerejwe na benshi uzabera kuri Stade Amahoro.










