Ikipe ya APR FC yigaragaje cyane mu mukino w’umunsi wa karindwi wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (2025/2026), itsinda Rayon Sports ibitego 3-0 mu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Ugushyingo 2025 kuri Stade Amahoro.
Uyu mukino wari utegerejwe na benshi nk’uw’abakeba bakomeye mu mupira w’amaguru mu Rwanda, watangiye ukererewe iminota ine, amakipe yombi ahita asatirana ashaka igitego cya mbere.

Ku munota wa 25, APR FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Ronald Ssekiganda ku mutwe, ku mupira wa koroneri yatewe na Ruboneka Jean Bosco.
Hashize iminota mike, ku wa 36, William Togui yatsinze igitego cya kabiri nyuma y’amakosa y’umunyezamu wa Rayon Sports Pavelh Ndzila, bituma ikipe y’ingabo z’igihugu ijya kuruhuka iyoboye n’ibitego 2-0.

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yakoze impinduka nyinshi ishyiramo abakinnyi barimo Rushema Chris, Ishimwe Fiston na Tony Kitoga, ariko APR FC yakomeje kuyobora umukino no gucunga neza izamu ryayo.
Ku munota wa 90+4, rutahizamu Mamadou Sy yashyizemo igitego cya gatatu, gisoza umukino ku ntsinzi ikomeye ya APR FC ku bitego 3-0.

Iyi ntsinzi yahise ihesha APR FC amanota 11, iguma hafi ya Rayon Sports ifite amanota 12 nyuma y’imikino irindwi.
Abakinnyi babanjemo:
APR FC: Ishimwe Pierre, Niyigena Clément, Nshimiyimana Yunussu, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Ssekiganda Ronald, Ruboneka Jean Bosco, Dauda Yussif, Hakim Kiwanuka, Mugisha Gilbert na William Togui.
Rayon Sports: Pavelh Ndzila, Serumogo Ally, Musore Prince, Youssou Diagne, Emmanuel Nshimiyimana, Richard Ndayishimiye, Seif Niyonzima, Abedi Bigirimana, Yves Habimana, Tambwe Gloire na Bassane Aziz.









