BREAKING

Imikino

APR FC muri ½ cya CECAFA Kagame Cup 2025 nyuma yo kunganya na KMC FC

APR FC ihagarariye u Rwanda muri CECAFA Kagame Cup 2025 iri kubera muri Tanzania, yakomeje muri ½ cy’irushanwa nyuma yo kunganya na KMC FC igitego 1-1 mu mukino usoza Itsinda B, kuri uyu wa Mbere.

Uyu mukino, APR yawukinnye idafite rutahizamu Djibril Ouattara urwaye ndetse na myugariro Dauda Yussif Seidu wasibye kubera amakarita abiri y’umuhondo.

APR FC yageze muri 1/2 cya CECAFA Kagame Cup

Nubwo bagenzi babo bagerageje amahirwe atandukanye barimo Memel Raouf Dao, William Togui Mel, Hakim Kiwanuka na Lamine Bah, byasabye gutegereza ku munota wa 40 kugira ngo Niyigena Clément afungure amazamu ku ishoti yateye yigaramye nyuma y’ikosa ryari ritewe na Bugingo Hakim.

Ariko nyuma gato kuko ku munota wa 44, Nshimiyimana Yunussu yakuyemo umupira nabi, ugera kuri Eric Mwijage Edison wa KMC ahita atsinda igitego cyishyura.

APR FC yasoreje ku manota 7, izigamye ibitego 4, ihita ibona itike ya ½ ku mwanya wa mbere. KMC na yo yakomeje nk’ikipe yabaye iya kabiri mu makipe yitwaye neza kurusha izindi, nyuma yo gusoza n’amanota 7 n’ibitego bibiri.

APR FC yanganyije na KMC FC 1-1

Iyi kipe y’Ingabo izategereza imikino yo ku wa Gatatu kugira ngo imenye uwo bazahura na we muri ½, izava mu Itsinda C aho amakipe ane yose afite amanota 2.

Mu wundi mukino w’iri tsinda, Mlandege FC yatsinze Bumamuru FC ibitego 3-0.

Imikino ya ½ izakinwa ku wa Gatanu, aho KMC izahura na Singida Black Stars yabaye iya mbere mu Itsinda A.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts