BREAKING

AmakuruPolitiki

Antoine Mugesera yahawe igihembo cy’umwanditsi mwiza

Umuryango Bridgevision, ushyigikira umuco wo gusoma no kwandika ibitabo, watangaje abanditsi batanu bahize abandi mu mwaka wa 2025 mu bihembo byiswe ‘Radiate Rwanda Literacy Excellence Awards’.

Ibi bihembo byatanzwe ku wa 8 Ugushyingo 2025, bigamije gushishikariza abantu, cyane cyane Abanyafurika, kwandika no gusoma ibitabo. Mu byiciro by’ibi bihembo harimo: umwanditsi ukiri muto, umugore, umugabo, umwanditsi muri Afurika, ndetse n’umwanditsi w’ibihe byose.

Akimana Divine, wegukanye igihembo cy’umwanditsi mwiza ukiri muto, yavuze ko iki ari igihembo cye cya mbere. Yasobanuriye abitabiriye ko igitabo cye “Scars that shape us” cyanditswe mu 2020 kugira ngo gitange ihumure ku bantu babanye mu makimbirane, kikanabereka icyizere cy’ejo hazaza.

Akimana Divine, wegukanye igihembo cy’umwanditsi mwiza ukiri muto

Kayitesi Judence, wahize abandi mu bagore, yavuze ko kwandika ibitabo ari umurimo utoroshye ku bagore bitewe n’imirimo myinshi bafite, ariko ko byose bishoboka ku bantu bafite umuhate. Yagize ati: “Abagore bagira imirimo myinshi, ariko ikintu cyose bashaka kugeraho bakigeraho, bityo ntibakwiriye kwitinya.

Antoine Mugesera ni we wabaye umwanditsi w’ibihe, amaze imyaka irenga 20 yandika ibitabo byibanda ku mateka y’u Rwanda n’imibereho y’Abanyarwanda mu bihe bitandukanye.

Yagize ati: “Kwiga no kwandika ni ibintu bisa. Iyo wandika ku bushakashatsi wakoze, wunguka ubumenyi bwinshi, ubundi ukabusanisha n’abandi.”

Antoine Mugesera (uri hagati) yahawe igihembo

Umuyobozi Mukuru wa Bridgevision, Joe E. Sully, yavuze ko ibi bihembo byatangiye gutangwa mu 2024 bigamije guteza imbere umuco wo kwandika no gusoma, by’umwihariko muri Afurika, aho hiyongereyeho igihembo cy’umwanditsi mwiza muri Afurika kugira ngo kirusheho guha abantu ku migabane itandukanye ubushake bwo kwitabira.

Umuyobozi Mukuru wa Bridge vision, Joe E. Sully

Abandi bahawe ibi bihembo ni Adut Loi Akok watwaye igihembo cy’umwanditsi mwiza muri Afurika, na Dr. Christian Ntizimira wahawe igihembo cy’umwanditsi mwiza w’umugabo.
Ibi bihembo bya ‘Radiate Rwanda Literacy Excellence Awards’ byabaye ku nshuro ya kabiri, nyuma yo gutangira gutangwa mu mwaka wa 2024.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts