Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yitwaye neza cyane itsinda Grenada ibitego 4-0 mu mukino w’amateka wa FIFA Series 2026 wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Werurwe 2026, witabiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Uyu mukino wari uw’amateka kuko ari bwo bwa mbere u Rwanda rwahuraga n’ikipe itari iyo ku Mugabane wa Afurika, mu gihe na Grenada yo mu Birwa bya Caraïbes na yo yari ikinnye umukino wayo wa mbere n’ikipe yo muri Afurika.
Amavubi yatangiye asatira
Kuva umukino utangiye, Amavubi yagaragaje inyota yo gutsinda, asatira cyane izamu rya Grenada. Ku munota wa 7, Bizimana Djihad, Biramahire Abeddy na Mugisha Bonheur bagerageje uburyo butandukanye ariko ntibyabahira.
Nubwo u Rwanda rwakomeje gusatira, hari uburyo bwinshi bwapfushijwe ubusa, cyane cyane ku ruhande rwa Biramahire Abeddy wananiwe kubyaza umusaruro imipira myiza yahabwaga.
Ku munota wa 35, Perezida Paul Kagame yageze muri Stade Amahoro, ashimangira uburemere bw’uyu mukino ku rwego rw’igihugu.
Igice cya mbere cyarangiye Amavubi ayoboye
Nyuma yo gusatira kenshi, Amavubi yabonye igitego cya mbere ku munota wa 45 gitsinzwe na Leroy-Jacques Mickels, ku ishoti rikomeye yateye ari inyuma y’urubuga rw’amahina.
Mu minota y’inyongera, Kwizera Jojea yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 45+5, nyuma yo kwinjira neza mu rubuga rw’amahina agacenga ba myugariro ba Grenada.
Igice cya mbere cyarangiye Amavubi ayoboye umukino n’ibitego 2-0.
Igice cya kabiri cyashimangiye intsinzi
Mu gice cya kabiri, Grenada yagerageje gukora impinduka ariko Amavubi akomeza kuyirusha.
Ku munota wa 68, kapiteni Bizimana Djihad yatsinze igitego cya gatatu ku ishoti rikomeye yateye ari kure, umunyezamu wa Grenada ntiyamenya uko byagenze.
Nyuma y’iminota mike, umutoza Constantine yakoze impinduka yinjizamo Hakim Sahabo na Uwineza Rene, ibintu byatanze umusaruro.
Ku munota wa 80, Hakim Sahabo yatsinze igitego cya kane ku mupira yahawe na Uwineza Rene, awurenza umunyezamu. Nubwo myugariro wa Grenada yagerageje kuwukuramo, umusifuzi yemeje ko wari wamaze kwinjira mu izamu.
Iki gitego cyabaye icya mbere kuri Sahabo mu Ikipe y’Igihugu kuva yayikinira mu 2023.
Mu minota ya nyuma, Amavubi yakomeje kwiharira umukino, ahererekanya neza umupira, anagerageza gushaka igitego cya gatanu ariko ntibyabahira.
Umukino warangiye ari ibitego 4-0, Amavubi yegukana intsinzi ikomeye imbere y’abafana bayo.
Amavubi ageze ku mukino wa nyuma
Iyi ntsinzi yahise ituma u Rwanda rugera ku mukino wa nyuma w’Itsinda A, aho ruzahura na Estonia ku wa Mbere saa tatu z’ijoro muri Stade Amahoro.
Estonia yo yageze ku mukino wa nyuma isezereye Kenya kuri penaliti 5-4, nyuma yo kunganya igitego 1-1.
Ni intsinzi ikomeye ku Mavubi ndetse n’umutoza Stephen Constantine ugarutse gutoza u Rwanda, yongeye kwibutsa Abanyarwanda ibihe byiza yagize mu 2014 ubwo yatsindaga Libya na Congo Brazzaville mu gushaka itike ya CAN 2015.
Iyi ntsinzi kandi yongeye kugarura icyizere ku bafana b’Amavubi, bari bamaze igihe bategereje intsinzi nk’iyi ku kibuga cyabo.










