Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 yatsinzwe na Kenya ibitego 2-1 mu mukino wa kabiri w’Itsinda A rya CECAFA U17, wabereye kuri Abebe Bikila Stadium i Addis Ababa kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 21 Ugushyingo 2025.

U Rwanda rwatangiye neza umukino, rutangira no kuyobora ku gitego cyatsinzwe na Nshimiyimana Olivier ku munota wa 36 nyuma y’umupira mwiza wahawe na Mugunga Daniel. Igice cya mbere cyarangiye Amavubi U17 ari imbere, ndetse bagabanyije amakosa yo mu bwugarizi yari yabagaragayeho mu mukino ubanza.

Mu gice cya kabiri ibintu byahindutse, Kenya itangira kurusha u Rwanda. Ku munota wa 68, Nicholas Ochola yishyuriye Kenya nyuma y’akazi gakomeye ka Armstrong Omondi. Nyuma y’iminota mike, Omondi yongera gutsinda igitego cya kabiri ku makosa yakozwe na Gisubizo Emmanuel wari ukoze “clearance” itagenze neza.
Mu minota ya nyuma, Amavubi U17 yarushijwe cyane, ndetse yashoboraga no kwinjizwa ibindi bitego, ariko umukino urangira ari ibitego 2-1. U Rwanda rutakaje umukino wa kabiri wikurikiranya.

Amavubi U17 azongera gukina ku wa Mbere, tariki ya 24 Ugushyingo 2025, aho azahura na Somalia mu mukino wa nyuma wo mu itsinda.









