BREAKING

AmakuruPolitiki

Akarere ka Kayonza kahawe abayobozi bashya

Hategekimana Fred wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare, yagizwe Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza w’agateganyo, mu gihe Jules Higiro we yagizwe Umuyobozi w’Akarere wungirije w’agateganyo.

Aba bayobozi bashyizweho kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Ukuboza 2025, aho bagiye gusimbura Meya na ba Visi Meya be babiri birukanywe mu kazi kubera kutuzuza inshingano zabo neza uko bikwiye.

Hategekimana Fred wagizwe Meya w’agateganyo yagiye mu mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare, avuye ku kuba Umuyobozi ushinzwe Imari mu Karere ka Kayonza.

Fred Hategekimana yagizwe Umuyobozi w’ akarere wa Kayonza w’ agateganyo

Jules Higiro wagizwe Umuyobozi wungirije w’Agateganyo we yari asanzwe ari umujyanama muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Perezidante w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza, Kalimba Doreen, yabwiye itangazamakuru ko aba bayobozi bashyizweho n’inzego zose zifatanyije kugira ngo bazibe icyuho kugeza igihe hazakorerwa amatora hagashyirwaho undi muyobozi.

Kuri iki Cyumweru ni bwo Inama Njyanama yirukanye abari bagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Kayonza barimo uwari Umuyobozi w’Akarere, Nyemazi John Bosco, uwari Visi Meya ushizwe Iterambere ry’Ubukungu, Munganyinka Hope ndetse n’uwari Visi Meya ushinzwe imibereho myiza, Harerimana Jean Damascene.

Aba bayobozi birukanywe bazira amakosa bakozi arimo kudatanga amakuru ku kibazo cy’inzara cyari kiri mu mirenge ya Ndego, Mwiri, Kabare na Rwinkwavu, kugeza ubwo abaturage batangiye gusuhuka. Byanavuzwe ko hari serivisi zindi batatangaga neza.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts