BREAKING

AmakuruPolitiki

AFC/M23 yatangaje impamvu itasubiye mu biganiro by’ i Doha

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryasobanuye ko ritohereje intumwa i Doha kuko Leta ya Qatar itararyoherereza ubutumire.

Tariki ya 19 Nyakanga 2025, AFC/M23 na Leta ya RDC byashyize umukono ku mahame ngenderwaho aganisha ku masezerano y’amahoro, bibifashijwemo na Leta ya Qatar.

Impande zombi zumvikanye ko zizatangira kubahiriza aya mahame, birimo guhagarika imirwano burundu no gufungura imfungwa buri ruhande rusaba, bitarenze tariki ya 29 Nyakanga.

AFC/M23 byemeranyije ko bitarenze tariki ya 8 Kanama bigomba kuba byasubiye i Doha mu biganiro by’amahoro bishingiye kuri aya mahame, ariko kugeza uyu munsi ntabwo intumwa z’iri huriro zirajyayo.

Umuyobozi wungirije w’iri huriro, Bertrand Bisimwa, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 7 Kanama, yagize ati “Ntabwo turi i Doha kubera ko nta butumire twahawe.”

Bisimwa yatangaje ko Leta ya RDC itigeze yubahiriza ingingo y’ihagarikwa ry’imirwano kuko ingabo zayo, iz’u Burundi, FDLR na Wazalendo biri kugaba ibitero mu bice bituwe n’Abanyamulenge mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Yagaragaje ko ibi bitero bishiminangira ko Leta ya RDC iri mu mikino, kandi ko mu gihe AFC/M23 isubiza, bidakwiye kwitwa ko iri kurenga ku ngingo yo guhagarika imirwano.

Yagize ati “Kinshasa igomba guhagarika imikino. Turamutse dufashe icyemezo cyo gusubiza ibi bitero, ntibiba bikwiye kuvugwa ko twarenze ku ihagarikwa ry’imirwano. Kwihangana bigira aho bigarukira. Kinshasa nikomeza iyi mikino, tuzirwanaho kandi bazi uko dushobora kwirwanaho.”

AFC/M23 yatangaje ko Leta ya RDC itararekura imfungwa 700 zirimo abanyamuryango b’iri huriro n’abakekwaho gukorana na ryo, ishimangira ko kutubahiriza aya mahame bishobora kudindiza ibiganiro bya Doha.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts