BREAKING

Imikino

Abayobozi bashya ba Rayons bahuye n’ umuyobozi wa SKOL

Nyuma y’ uko mu mpera z’ icyumweru gishize ikipe ya Rayons Sports itoye abayobozi bayo bashya, kuri uyu wakabiri tariki 19 Ugushyingo 2024, bamwe mu bagize ubwo buyobozi bahuye n’ umuyobozi wa Skol, umuterankunga mukuru w’ iyi kipe.

Umuyobozi mukuri wa SKOL Thibault Relecom  akaba yahuye na Perezida w’Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports, Paul Muvunyi ndetse na Vice Perezida we, Dr Emile Claude Rwagacondo mu biganiro byari bigamije  kurushaho kunoza ubufatanye hagati y’ impande zombi.

Uturutse ibumoso ni Dr Rwagacondo, hakaza Thibault Relecom, hagaheruka Paul Muvunyi

Muri ibi biganiro kandi impande zombi zikaba zaganiriye by’ umwihariko ku kureba ubufasha bwihariye uruganda rwa Skol rwagenera iyi kipe muri iki gihe ikeneye amafaranga yo gukemura ibibazo ahanini bijyanye no kwishyura ibirarane by’ amafaranga y’ abakinnyi.

Amasezerano y’ imikoranire impande zombi zigenderahoo kuri ubu akaba avuga ko SKOL iha Rayon Sports amafaranga abarirwa kuri miliyoni 300 Frw buri mwaka, ndetse bikaba bivugwa ko ay’ uyu mwaka yose uru ruganda rwamaze kuyatanga.

Mu mwaka ushize, uru ruganda rwari rwageneye Rayon Sports miliyoni 120 Frw ziyongera ku mafaranga asanzwe mu masezerano, ndetse rukaba rwari rwemeje ko uyu mwaka ruzatanga andi nk’ayo cyangwa anarenga, ari na cyo cyazinduye ubuyobozi bushya bwa Rayon Sports.

Rayons ni yo kipe ibarirwa abafana benshi mu Rwanda

Rayon Sports ni yo iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 20 mu mikino umunani imaze gukina. Iyi kipe ubu ikaba iri kwitegura umukino ku Cyumweru izasuramo Gorilla FC bakurikirana ku rutonde, ukazakinirwa kuri Kigali Pelé Stadium saa Cyenda.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts