Ubuyoboz bwa FERWAFA, ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru mu Rwanda bwatangaje ko abanyeshuri bari mu biruhuko ubu bemerewe kwinjira ku ubuntu mu mukino ikipe y’ Igihugu Amavubi afitanye n’ iya Sudani y’ epfo kuri uyu wagatandatu.
Ni mu mukino wo kwishyura Amavubi yakiramo Sudani y’ epfo kuri Stade Amahoro I Remera guhera ku isaa kumi n’ebyir z’ umugoroba zo kuri uyu wagatandatu tariki 28 Ukuboza 2024.
Itangazo rya FERWAFA rivuga ko ibi byakozwe mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kwishimira iminsi mikuru y’ impera z’ umwaka.

Uyu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024).
Si abanyeshuri gusa bahawe aya mahirwe kuko FERWAFA yanatangaje ko hari abafana 2000 bari bwinjirire ubuntu hagati ya Saa Saba n’igice na Saa Kumi.

Amavubi arasabwa gutsinda kugira ngo yizere kuzabona amahirwe yo kwerekeza mu baturanyi bazakira iri rushanwa.
Mu mukino ubanza, Sudani y’Epfo yatsinze u Rwanda ibitego 3-2, bigabanya amahirwe yarwo yo kuzabona itike y’iri rushanwa.

Mu mibare, u Rwanda rwamaze gusezererwa gusa rurasabwa gutsinda umukino w’uyu munsi kugira ngo rwishyire mu mwanya wo kuzahabwa amahirwe yo gusimbura, ibihugu by’Abarabu byikuye muri iri rushanwa.

Reba ubutumwa bwa Minisitiri Nelly Mukazayire n’ Umunyamabanga wa Leta muri MINISPORTS butumira abafana gushyigikira Amavubi









