BREAKING

DiasporaImibereho Y'AbaturageIzindi nkuru

Abanyarwanda baba muri Nouvelle-Zélande bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore

Abanyarwanda baba muri Nouvelle-Zélande bahuriye mu muhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abagore, wizihizwa buri mwaka ku wa 8 Werurwe ku rwego rw’Isi.

Iki gikorwa cyabaye ku wa 8 Werurwe 2026, gihuriza hamwe Abanyarwanda batuye hirya no hino muri Nouvelle-Zélande ndetse n’inshuti zabo, mu rwego rwo kuzirikana uruhare rw’abagore mu muryango no mu iterambere rya sosiyete.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri Nouvelle-Zélande, Uwamahoro Rehema, yashimye ubumwe n’ubufatanye Abanyarwanda bakomeje kugaragaza nubwo baba kure y’u Rwanda.

Yagize ati: “Kuba turi kure y’u Rwanda ntibyatubujije gukomeza ubumwe, ubufatanye n’indangagaciro z’umuco nyarwanda. Uyu munsi ni umwanya mwiza wo kuzirikana no guha agaciro uruhare rukomeye abagore bagira mu muryango no mu iterambere ryacu.”

Yakomeje avuga ko umugore ari inkingi ikomeye mu kubaka umuryango n’iterambere ryawo.

Ati: “Umugore ni umusingi w’umuryango. Ni we utanga uburere, urukundo n’imbaraga zituma sosiyete igira icyerekezo cyiza.”

Uwamahoro Rehema, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri Nouvelle-Zélande,.,

Uwamahoro yashimiye by’umwihariko Abanyarwandakazi baba muri Nouvelle-Zélande ku ruhare rwabo mu kubaka imiryango ikomeye, kurera neza abana no guteza imbere ubumwe bw’Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu.

Yagize ati: “Turashimira by’umwihariko Abanyarwandakazi baba hano muri Nouvelle-Zélande ku ruhare rwabo mu kubaka imiryango ikomeye, kurera neza abana bacu no gukomeza guteza imbere ubumwe bw’Abanyarwanda baba hano.”

Yanashishikarije abitabiriye uwo muhango gukomeza gushyigikira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo.

Ati: “Nk’umuryango uhuza Abanyarwanda, dukomeza gushyigikira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo. Twemera ko iterambere rirambye rigerwaho iyo twese dukorana, twubahana kandi duha amahirwe angana buri wese.”

Yakomeje ashimira abagore ku bw’imbaraga, ubwitange n’umurava bakomeje kugaragaza mu buzima bwa buri munsi, anashishikariza Abanyarwanda gukomeza kubaka ubumwe n’urukundo hagati yabo.

Ati: “Mboneyeho gushishikariza twese gukomeza gukorera hamwe, kubaka ubumwe n’urukundo hagati yacu no guharanira ejo hazaza heza h’imiryango yacu ndetse n’Igihugu cyacu cy’u Rwanda.”

Abanyarwanda baba muri Nouvelle-Zélande bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore

Ku wa 8 Werurwe buri mwaka, u Rwanda n’Isi yose bizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore mu rwego rwo kuzirikana uruhare rwabo mu iterambere ry’imiryango n’ibihugu, hakaba n’igihe cyo gushimangira uburinganire no kongerera abagore ubushobozi.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts