BREAKING

AmakuruImibereho Y'Abaturage

Abanyarwanda ba mu mujyi wa London muri Canada bizihije Umuganura

Abanyarwanda baba mu Mujyi wa London mu Ntara ya Ontario bizihije umunsi w’Umuganura mu buryo bwo gusangira ku musaruro bagezeho ari na ko batekereza ku mishinga migari yafasha u Rwanda guteza imbere.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 2 Kanama 2025, kirangwa n’ibikorwa by’ubusabane birimo gusangira amafunguro gakondo (umutsima w’amasaka, imyumbati, ibishyimbo, ibijumba, impungure, ibihaza n’imbuto z’inyuranye) n’imbyino za Kinyarwanda.

Abanyarwanda n’inshuti zabo bitabiriye bagiranye ibiganiro bitandukanye byose byibanda ku gukomeza guteza imbere u Rwanda nk’igihugu bakomokamo.

Ababyeyi na bo bahaye abana amata mu nkongoro nk’uko byahozeho mu muco wa kera ndetse habaho n’imikino itandukanye irimo kubuguza, gukina amakarita, agati n’indi itandukanye.

Umuyobozi uhagarariye Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa London, Dr. Sibylle Ugirase, yashimiye abitabiriye ibyo birori, ababwira ko Umuganura ari umwe mu bikorwa bigize Umuco Nyarwanda wakorwaga kuva kera hishimirwa ibyagezweho ndetse hanakorwa igenamigambi ry’umwaka ukurikiyeho.

Yababwiye kandi ko wari umwanya mwiza wo gusabana, kugaragaza ubufatanye n’ubumwe byarangaga Abanyarwanda kuva kera.

Dr. Ugirase yagaragaje ko kuri bo nk’Abanyarwanda batuye mu mahanga, ari umwanya mwiza wo gusubira ku isoko y’umuco Nyarwanda, bikaba n’umwanya mwiza kuri buri wese wo kwishimira ibyo yagezeho umwaka ushize no gutekereza ku bikorwa by’umwaka utaha.

Yerekanye ko kwizihiza Umuganura binari mu murongo wo kwishimira muri rusange ibikorwa by’iterambere u Rwanda rwagezeho no gushimira umuyobozi bwa Canada bwabakiriye.

Yagarutse ku ruhare rw’urubyiruko mu kwimakaza umuco Nyarwanda aho ruba mu mahanga kuko ari bo mizero y’ejo hazaza y’Igihugu, ashimira abitabiriye n’ababyeyi bajyanye abana kuko ari umwanya mwiza kuri bo wo kwiga amateka n’umuco by’u Rwanda no kubahuza nk’abana b’Abanyarwanda bakamenyana.

Nubwo abo muri Canada bawizihije ku wa 02 Kanama 2025, mu Rwanda Umunsi w’Umuganura wizihizwa buri wa Gatanu wa mbere w’Ukwezi kwa Kanama.

Uw’uyu mwaka wizihijwe ku wa 01 Kanama 2025 mu Karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru.

Icyo gihe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yatangaje ko hari gahunda yo kwandikisha Umuganura ku rutonde rw’Umurage w’Isi mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO).

Biramutse bikunze Umuganura waba wiyongereye ku Intore, Parilki y’Igihugu ya Nyungwe ndetse n’inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi ari zo Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, urwa Murambi, urwa Nyamata n’urwa Bisesero nka bimwe mu bigize umurage w’ isi byemejwe na UNESCO

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts