
Abatashye ni 337 biganjemo abana bangana 234, abagabo 22 n’abagore 81. Banyuze ku mupaka munini wa La Corniche, uhuza u Rwanda na RDC.
Batashye ku uyu wa 11 Ukuboza 2025, bahasanga imodoka zibategereje kugira ngo bajyanwe mu Kigo cya Kijote mu Karere ka Nyabihu banyuzwamo by’agateganyo.
Aba Banyarwanda babaga mu nkambi y’agateganyo ya Goma, nyuma yo kuva mu bice bitandukanye mu Burasirazuba bwa RDC.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique yibukije abatashye ko ari imbaraga igihugu cyari cyarabuze.
Ati “Mwe mutashye mu menye ko tubafata nk’abantu igihugu cyari cyarabuze, ariko twishimiye ko tugiye gufatanya namwe mukucybaka. Mugiye ku nyuzwa ahantu hamwe, mufashwe kubona ibyangombwa by’ibanze, nimujya no gutaha muzahabwa amafaranga yo kubafasha kwinjira mu buzima busanzwe.”

Ibyo bazahabwa birimo amafaranga y’ibanze yo kubafasha gutangira ubuzima, aho uwatahutse arengeje imyaka 18 azahabwa 188$, uri munsi yayo ahabwe 113$ angana ndetse buri wese agenerwa n’ibyo kurya by’ibanze bifite agaciro k’ibihumbi 45 Frw.









