Ku cyicaro cy’FERWAFA hatangijwe amasomo y’icyiciro cya ‘Licence A CAF’ agenewe abatoza b’umupira w’amaguru, azamara amezi atandatu aho abazayatsinda bazahabwa impamyabumenyi muri Nzeri 2026.
Aya masomo yatangiye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Werurwe 2026, atangizwa ku mugaragaro na Visi Perezida wa FERWAFA, Mugisha Richard.
Yitabiriwe n’abatoza 25 barimo abagabo 20 n’abagore batanu baturutse mu makipe atandukanye akina mu Rwanda.
Ni ku nshuro ya mbere mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda abagore bageze ku rwego rwo kwiga amasomo ya ‘Licence A CAF’, kimwe mu byiciro byo hejuru ku batoza ku rwego rwa Afurika.
Aya masomo yaherukaga gutangwa mu Rwanda muri Werurwe 2017. Icyo gihe abatoza 12 ni bo bahawe impamyabumenyi barimo Mashami Vincent, Cassa Mbungo André, Habimana Sosthène, Nshimiyimana Eric, Seninga Innocent, Justin Bisengimana, Okoko Godefroid, Bizimana Abdu uzwi nka Bekeni, Rwasamanzi Yves, Kayiranga Baptiste, Mbarushimana Abdu na Bizimungu Ali.
Abatoza 25 batangiye aya masomo kuri iyi nshuro barimo Kirasa Alain, Mbabazi Alain, Frederick Crebiller, Rwaka Claude, Kwizera Jean Pierre, Nshimiyimana Hamdouni, Mbarushimana Shaban, Bazirake Hamimu, Lomami Marcel na Bizumuremyi Radjabu.
Abandi ni Umunyana Séraphine, Murekatete Hamida, Ndanguza Théonas, Dushimimana Djamila, Mukashema Consolée, Mukamusonera Théogènie, Dusange Ndagijimana Sasha, Hakizimana Jean Baptiste, Manirakiza Gervais, Rubona Emmanuel, Ndoli Mugisha, Nkotanyi Hitabatuma Ildephonse, Hakizimana Fidèle, Nsengiyumva François na Nshimiyimana Pierre Canisius.
Aya masomo ya Licence A CAF afasha abatoza kongera ubumenyi mu bijyanye n’imitegurire y’imikino, gutoza ku rwego rwo hejuru no guteza imbere umupira w’amaguru mu makipe no mu bihugu byabo.










