Ikigo cy’ igihugu cy’amashuri makuru y’ubumenyingiro cyahaye impamyabushobozi abanyeshuri 4562 basoje amasomo yabo mu mashami atandukanye y’ icyo kigo.
Ni umuhango wabereye I Kigali muri BK Arena kuri uyu wakane tariki 29 Gicurasi 2025, witabirwa n’abanyeshuri, ababyeyi, abarezi ndetse n’abayobozi batandukanye bari barangajwe imbere na Minisitiri w’ Intebe Dr. Edouard Ngirente.
Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yasabye abanyeshuri 4562 barangije amasomo yabo mu mashami atandukanye mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga, tekinike n’Ubumenyingiro, RP, kuzagira uruhare mu iterambere igihugu cyifuza kugeraho binyuze mu guhanga udushya.

Rwanda Polytechnic ifite amashami umunani arimo IPRC Gishari College, IPRC Huye, IPRC Karongi, IPRC Kigali, IPRC Tumba, IPRC Musanze na IPRC Ngoma.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yashimangiye ko amashuri ya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro agira uruhare rukomeye mu iterambere ry’Igihugu kandi ko Rwanda Polytechnic iri kugira uruhare rugaragara.
Ati “Kimwe mu by’ingenzi dushyize imbere muri NST2 ni uguteza imbere uburezi bw’ubumenyingiro buzadufasha kwihutisha iterambere ryacu rituganisha kuba igihugu gifite ubukungu bwubakiye ku bumenyi.”
Yakomeje ati “Kugira ngo tuzabigereho biradusaba gukomeza kuzamura urwego rw’ubumenyi ariko dufite n’inganda nyinshi cyane zizadufasha kugira ngo tubone akazi.”
Yashimangiye ko guteza imbere imyuga na tekinike ari inkingi ikomeye izafasha igihugu guteza imbere ubukungu bwacyo.
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente kandi yongeye kwibutsa ko amasomo y’imyuga tekenike n’ubumenyingiro atagenewe abahungu gusa, ahamagarira n’abakobwa gukomeza gutinyuka bakayagana kuko byagaragaye ko atanga umusaruro mu bukungu bw’igihugu.
Yashimye uko abanyeshuri bo muri Rwanda Polytechnic babashije gukora imodoka y’amasiganwa ‘cross car’ bwa mbere muri Afurika mu mpera z’umwaka ushize.

Ubuyobozi bwa RP butangaza ko mu igenzura bakoze ku banyeshuri barangije amasomo mu mu 2024, basanze 70% bafite icyo bakora.
Barimo 59% bahise babona akazi, mu gihe 11% bakomeje amasomo mu byiciro byisumbuye cyangwa bakaba bari mu kwimenyereza umwuga.
Muri aba kandi harimo 18% bihangiye imirimo ku buryo bashobora kwinjiza nibura ibihumbi 400 Frw ku kwezi.
Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP), Dr. Sylvie Mucyo, yagaragaje ko aba banyeshuri barangije amasomo, bafite ubushobozi n’ubumenyi mu kugira uruhare mu gushaka ibisubizo no guhanga udushya tuganisha ku iterambere.
Yabasabye gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza, indangagaciro nziza ndetse guharanira kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu muri rusange.
Umunyeshuri wavuze ahagarariye abandi, Sandrine Uwase Habimana, yashimye ko u Rwanda rushyize imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi, rukaba igihugu kiri kwihuta mu iterambere kandi ntawe usigaye inyuma.
Umuyobozi Mukuru wa Irembo, Israel Bimpe, yasangije abarangije amashuri, urugendo rwe rwumuganishije ku kuyobora icyo kigo abasaba kudacika intege.
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yavuze ko uburezi ari yo nkingi izatuma u Rwanda rugera ku iterambere rwifuza.
Yasabye abanyeshuri barangije amasomo yabo gukomeza guharanira kuba imbere no kugira uruhare rugaragara mu gushaka ibisubizo ku bibazo sosiyete igihura na byo.