Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite yatoye itegeko rishya rigenga ikoreshwa ry’umuhanda rivugurura iryari rimaze imyaka 38 rikoreshwa kandi ritari rikijyanye n’igihe, ririmo ibihano bikarishye ku bica amategeko agenga imikoreshereze y’umuhanda.
Iryo tegeko ryakozwe kugira ngo rihuzwe n’igihe kigezweho, aho n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ryibanzweho cyane.
Iri tegeko rishingiye ku kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigezweho, mu rwego rwo kurushaho gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano, hagamijwe kunoza umutekano wo mu muhanda no kugabanya impanuka n’abo zihitana.
Kugeza ubu mu Rwanda hakoreshwaga itegeko nimero 34/1987 ryo ku wa 17 Nzeri 1987 rivugururwa kugira ngo iri tegeko n’amateka arishyira mu bikorwa bihuzwe n’igihe.
Itegeko rishya ryatowe kuri uyu wa 5 Mutarama 2026, Saa Tatu n’Igice z’ijoro, ritorwa n’Abadepite 77 bari bitabiriye Inteko Rusange nyuma yo kumara umunsi wose basuzuma, bakanatora ingingo zirigize imwe ku yindi.
Ni itegeko rigaragaza impinduka bijyanye n’aho icyerekezo igihugu kiri kuganamo ndetse ku ngingo zirebana n’ibihano bisa n’aho bikakaye mu rwego rwo guca intege abica nkana amategeko y’umuhanda no kwimakaza imyitwarire myiza.
Ingingo ya 37 y’iryo tegeko, igena ko umuyobozi w’ikinyabiziga utwara ikinyabiziga yarengeje igipimo ntarengwa cya alcohol mu maraso aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa ihazabu itari munsi ya 100.000 Frw ariko itarenze 400.000 Frw n’igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarenze amezi atandatu, iyo atwaye ikinyabiziga gitwara abantu mu buryo bwa rusange; abanyeshuri; abakozi hamwe; ba mukerarugendo; imizigo irengeje toni 3,5; cyangwa agamije kwinjiza amafaranga.
Icyo cyaha kandi gihanishwa ihazabu itari munsi ya 150.000 Frw ariko itarenze 300.000 Frw n’igifungo kitarengeje iminsi 10 cyangwa kimwe muri ibyo bihano, ku muyobozi w’ikinyabiziga bitavuzwe haruguru.
Riteganya kandi ko umuyobozi w’ikinyabiziga kitavuzwe haruguru, ufite igipimo cya alcohol mu maraso gikubye nibura inshuro ebyiri z’igipimo ntarengwa cya 0.80, ahanishwa ihazabu itari munsi ya 200.000 Frw ariko itarenze 500.000 Frw n’igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarengeje amezi atandatu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Biteganyijwe kandi ko iyo umuyobozi w’ikinyabiziga yongeye gukora icyaha giteganywa n’iyi ngingo mu gihe kitarengeje umwaka umwe ahanishwa igihano ntarengwa giteganyijwe n’iyi ngingo kandi icyo gihano gishobora kongerwa kugeza ku nshuro ebyiri zacyo.
Iri tegeko kandi riteganya ko umuyobozi w’ikinyabiziga wanga gupimwa alcohol mu maraso aba akose icyaha, iyo abihamijwe n’urukiko azajya atanga ihazabu itari munsi ya 300.000 Frw ariko itarenze 600.000 Frw n’igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarenze amezi atandatu ku utwaye kimwe muri bya binyabiziga byavuzwe hejuru.
Hari n’ihazabu itari munsi ya 400.000 Frw ariko itarenze 600.000 Frw n’igifungo kitarengeje iminsi 10 cyangwa kimwe muri ibyo bihano ku wundi.
Depite Mukabunani Christine we yagize ati “Njyewe ndumva ko ibi bihano aho bishoboka gufunga umuntu bitazamo. Ashobora nko guhagarikwa igihe gutwara igihe runaka ariko gufungwa bibe biretse. Numvaga hazamurwa amafaranga abantu bacibwa gufungwa ntitubishyiremo.”
Depite Nizeyimana Pie ati “Ibi bihano byo gufunga no gufungura bizadutera ihahamuka.”
Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, Amb. Tumukunde Hope Gasatura, yavuze ko ibihano biteganyijwe bigamije guhindura imyumvire ku gukoresha umuhanda.
Ati “Uburemere bw’ibyaha, ingaruka bigira ku buzima bw’abantu ndetse no kuba ari itegeko rigomba guteganya ibihano bikakaye, natwe twabitekerejeho cyane. Ibyo twakoze bijyanye n’ikibazo dufite kandi tugomba kugira uruhare mu kubikemura.”
Iyo umuyobozi w’ikinyabiziga yongeye gukora icyaha giteganywa n’iyi ngingo mu gihe kitarengeje umwaka umwe, ahanishwa igihano ntarengwa giteganyijwe n’iyi ngingo kandi icyo gihano gishobora kongerwa kugeza ku nshuro ebyiri zacyo.
Abanga guhagarara bashobora gufungwa amezi atandatu
Ingingo ya 39 y’iri tegeko iteganya ko Umuyobozi w’ikinyabiziga uhagaritswe n’umugenzacyaha cyangwa umukozi ubifitiye ububasha akanga guhagarara, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa ihazabu itari munsi ya 400.000 Frw ariko itarenze 700.000 Frw n’igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarengeje amezi atandatu.
Ku bijyanye no gutwara ikinyabiziga nta ruhushya rwo kugirwa agira, ahanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi 15 ariko kitarenze iminsi 30 n’ihazabu itari munsi ya 100.000 Frw ariko itarenze 200.000 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Mu kugenza ibyaha bihungabanya umutekano wo mu muhanda, umugenzacyaha akora dosiye akayishyikiriza Ubushinjacyaha mu gihe giteganywa n’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.
Iri tegeko kandi rigaragaza ko iteka rya Minisitiri rizagena urutonde rw’amakosa yo mu rwego rw’ubutegetsi yerekeye kutubahiriza amategeko y’ikoreshwa ry’umuhanda, ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ijyanye na yo n’amanota y’imyitwarire ahanishwa ukoze iryo kosa.
Uhanishijwe ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi kubera kutubahiriza amategeko y’ikoreshwa y’umuhanda yishyura ihazabu mu gihe kitarenze iminsi 30 aboneyeho ubutumwa bw’urwego rushinzwe kurinda umutekano wo mu muhanda bumumenyesha ikosa.
Riteganya kandi ko uwarengeje igihe ntarengwa cyo kwishyura ihazabu, igihano cyiyongeraho 30% cy’iyo yari yaciwe kandi ikishyurwa mu minsi 30 ibarwa uhereye igihe aboneyeho ubutumwa bumumenyeje igihano cyinyongera.
Iyo uwakoze atabyubahirije byose ikinyabiziga cyakoreshejwe mu gukora ikosa kirafatwa kigafungwa.
Icyakora umuyobozi w’ikinyabiziga, nyiracyo cyangwa umuhagarariye utemera ikosa ashobora kujurira mu nyandiko cyangwa agakoresha ubundi buryo bumworoheye. Iyo adasubijwe mu gihe cy’iminsi itatu bibarwa ko ikosa ryakuweho.









